Umunyarwanda Fabien Neretse yakatiwe imyaka 25 y’igifungo
Mu rukiko rwa rubanda i Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi, kuri uyu wa 20 Ukuboza 2019 nyuma yo guhamya Fabien Neretse ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, rwamukatiye gufungwa imyaka 25.
Urukiko ruhanishije uyu Fabien Neretse imyaka 25 y’igifungo mu gihe ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 30 yarangiza kimwe cya kabiri cyayo ni ukuvuga imyaka 15 akaba yasaba kurekurwa by’agateganyo.
Abunganira uregwa mu rukiko, bari batakambye bagaragaza impamvu nyoroshyacyaha, basaba ko ahabwa igihano cy’imyaka 15 aho kuba 30 kandi nabwo hakazabaho kurekurwa by’agateganyo kuko no mu busanzwe mu mategeko y’u Bubiligi abitwaye neza muri gereza kenshi barekurwa by’agateganyo iyo bamaze gukora kimwe cya gatatu(1/3) cy’igifungo bakatiwe.
Mu gutakambira urukiko, abunganira Neretse mu mpamvu nyoroshyacyaha batangaga bavugaga ko ku myaka ye 71 y’amavuko, ukongeraho n’uburwayi budakira ngo bwatumye afite ubumuga buri ku gipimo cya 80%, bavuga ko aramutse afunzwe iyo myaka 15 yazagwa muri gereza. Mu gusubiza abunganira Neretse, urukiko rwasobanuye ko iki gihano cy’imyaka 25 y’igifungo yagihawe hitawe ku myaka ye.
Fabien Neretse, abaye umunyarwanda wa mbere uburanishijwe n’urukiko rwo mu gihugu cy’u Bubiligi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Hari izindi manza enye zabaye muri iki gihugu ariko ho baburanaga ku byaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo mu ntambara. Abantu 8 baburanishijwe muri izi manza zabanje, bahawe ibihano biri hagati y’imyaka 10-30 y’igifungo.
Urubanza rwa Neretse rwatangiye tariki ya 4 ugushyingo 2019 hatorwa inyangamugayo 24 zirimo 12 zaruburanishaga hamwen’abasimbura bazo 12. Gutangira iburanisha mu mizi byatangiye tariki ya 7 ugushyingo 2019 aho ryayobowe n’abacamanza batatu babigize umwuga. Icyemezo cy’uru rukiko kijuririrwa gusa muri Gasesamanza nabwo kandi bareba niba hari ingingo z’amategeko zirengagijwe, ntabwo basubira mu mizi n’imikirize y’urubanza.
Muri uru rubanza, ibihano by’igifungo byahawe Fabien Neretse byatangiye kuri uyu wa kane tariki 19 Ukuboza 2019 kuko yaraye mu munyururu. Abaregera indishyi gahunda yabo ni tariki ya 7 Mutarama 2020 mu gihe Neretse afite iminsi 15 yo kujuririra ibihano yahawe.
Amakuru y’urubanza rwa Fabien Neretse kuva mu ntangiriro yarwo twagiye tuyatangaza tuyakesheje abanyamakuru; Akimana Latifah na Karegeya Omar Jean Baptiste boherejwe i Buruseli mu Bubiligi n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Paxpress.
Munyaneza Theogene / intyoza.com