Ngoma/Nyamasheke: Abayobozi mu nzego z’ibanze bakanguriwe ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Polisi y’u Rwanda Ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere(UNDP), kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukuboza 2019 bakomeje amahugurwa amaze igihe ahabwa abayobozi mu nzego z’ibanze n’inzego z’umutekano. Ni amahugurwa ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Kuri iyi nshuro, amahugurwa yabereye mu turere twa Nyamasheke na Ngoma.
Mu karere ka Nyamasheke aya mahugurwa yatanzwe na Assistant Commissioner of Police( ACP) Rose Muhisoni naho mu karere ka Ngoma yatanzwe na Assistant Commissioner of Police( ACP), Lynder Nkuranga.
Mu karere ka Ngoma, ACP Nkuranga yari kumwe n’umuyobozi w’akarere, Aphrodis Nambaje. ACP Lynder Nkuranga mu kiganiro yatanze yavuze ko ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ari ikibazo cyugarije umuryango nyarwanda kandi giteye inkeke bityo buri muntu wese akwiye kukirwanya.
Yagize ati: “Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana hakwiye ubufatanye no guhanahana amakuru hagati y’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano. Izi nzego kandi zikegera kenshi abaturage zikabasobanurira ingaruka n’ububi bw’iri hohotera”.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Aphrodis Nambaje yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje aya mahugurwa kuko mu karere ka Ngoma hakigaragara iri hohotera.
Yagize ati: “Aya mahugurwa aziye igihe, ihohoterwa rikorerwa abagore, abakobwa ndetse n’abana ni ikibazo kitureba twese. Inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano tugomba gukorana bya hafi kandi tukegera abaturage kugira ngo turwanye iri hohotera”.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yavuze ko umwaka ushize wa 2018 mu karere ka Ngoma habarirwaga abana b’abakobwa bagera kuri 295 batewe inda bakiri bato, uyu mwaka wa 2019 kuva muri Mutarama hagaragaye abagera kuri 300.
ACP Rose Muhisoni ubwo yari mu karere ka Nyamasheke yagaragarije abahuguwe ko aribo baba hafi y’abaturage, abasaba kurwanya iri hohotera bahereye mu muryango, yakomeje abagaragariza ingaruka zituruka ku ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Yagize ati: “Buri wese uri hano azi ingaruka mbi zituruka ku ihohotera, aho umwana wigaga ata ishuri, guhozwa ku nkeke, inda ziterwa abangavu. Ibi byose nta bandi bo kubikumira uretse twebwe akaba ariyo mpamvu natwe twaje kubigisha uburyo bwo kurwanya iki kibazo.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Appoline Mukamasabo nawe yashimangiye ko umuti wo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abana ari uko abayobozi bafatanya bagafatira hamwe ingamba ariko bagahera mu miryango ikunze kugaragaramo ihohotera.
Aya mahugurwa Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bamaze igihe bayaha abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abo mu nzego z’umutekano mu turere dutandukanye tw’igihugu, muri buri karere hahugurwa abayobozi 100.
intyoza.com