Amajyaruguru: Hafashwe litiro 365 za Kanyanga umwe mubakekwa atabwa muri yombi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bamaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019 mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika ndetse no mu karere ka Gicumbi mu mirenge ya Kabare na Rubaya hafatiwe litiro 365 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika mu ijoro rya tariki ya 27 Ukuboza 2019 umusore witwa Tuyihimbaze Olivier uvuga ko afite imyaka 17 kuko nta byangombwa afite yafatanwe litiro 160 za Kanyanga azivanye muri Uganda.
Ni mu gihe mu karere ka Gicumbi mu mirenge ya Rubaya na Kabare hafatiwe litiro 205 nazo za Kanyanga gusa abari bazifite babashije gucika inzego z’umutekano, baracyashakishwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police( CIP) Alexis Rugigana avuga ko biriya biyobyabwenge birimo gufatwa biturutse ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze.
Yagize ati: “Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri iyi minsi twakajije ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge. Uriya witwa Tuyihimbaze Olivier yari kumwe na bagenzi be 12 bava mu gihugu cy’abaturanyi ari nijoro bikoreye imifuka irimo amasashi yuzuyemo Kanyanga, bikanze abapolisi ya mifuka bayikubita hasi bariruka hafatwa uriya Tuyihimbaze”.
CIP Rugigana akomeza avuga ko abajya kuzana biriya biyobyabwenge mu gihugu cy’abaturanyi bitwikira ijoro, ndetse bakabanza gucunga aho inzego z’umutekano ziri.
Ati:“Amayeri bakoresha babyinjiza mu gihugu twarayamenye n’aho babanza kubihisha mu bihuru twarahamenye. Baza ari nijoro bakabihisha ahantu bakabanza kugenzura aho inzego z’umutekano ziri, ariko ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego ubu turimo turabafata abadafashwe tukabatesha ibyo bari bazanye”.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko ibikorwa byo kurwanya abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bitazigera bihagarara. Asaba abagifite ingeso mbi yo kubyinjiza mu gihugu no kubikoresha ko babicikaho. Agakomeza asaba abaturage ubufatanye bagatangira amakuru ku gihe ndetse n’abagifite ingeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge no kubyinjiza mu gihugu kubicikaho kuko iminsi yabo ibaze.
Uwafashwe ndetse na ziriya Kanyanga litiro 365 byashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.
intyoza.com