Kamonyi: “Intore”, ni yayindi yihangana nibura undi munota-Guverineri Emmanuel K. Gasana
Asura urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri mu itorero mu kigo cy’ishuri ryisumbuye kitiriwe Mutagatifu Berinadeta ku Kamonyi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2019, umuyobozi w’Intara y’amajyepfo CG Gasana, yasabye urubyiruko ruri mu itorero kwibuka ko bahanganye n’ibigeragezo by’ubuzima byinshi, abibutsa ko nk’intore bakwiye guhagarara ku ishema ryabo bakihanganira ibibagerageza bityo bakanesha ibibarwanya.
CG Gasana, umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yabwiye uru rubyiruko ati“ Intore ni yayindi yihangana nibura undi munota umwe. Ukihangana nibura undi munota kugira ngo byabigeragezo ubicemo. Byagukomereye bati Cheri(e), bati Chouchou, bakaguha terefone, bati turakundana, tuze guhura uti “Ndabyanze”.
Akomeza ati” Ukihangana, kanaka agashaka ngo agutware muri ibi ngibi, ukihangana, mu ishuri ukihangana ukiga, ukabura ibintu bimwe na bimwe ariko ukabyihanganira, ukavuga uti Ndareba kure, Ndeke kureba ibya none aha ngaha, ibi ngibi ni ibishuko”.
CG Gasana, akomeza yibutsa uru rubyiruko ko mu kigero cyabo hari byinshi hanbishobora kubakurura ariko mu kuri bitagamije ibyiza kuribo. Ko hari ibyo babona bakifuza kandi batabifitiye ubushobozi, ko hari uko bifuza kugaragara kandi nta mikoro. Abasaba kunyurwa uko bari bakarenga ibibagerageza n’ibishuko bibari imbere kuko birimo n’ibyaha byinshi, ko rero uwifuza kubaho neza, kugera kure mu kwigira no gufasha Igihugu gutera imbere akwiye kugendera kure ibi bigeragezo byose.
Guverineri Gasana, agira kand ati“ Intore yihangana nibura undi munota bivuze ngo; undi munota urashize, kwihangana, ndihanganye ejo, ejobundi, mu mezi atatu, umwaka, imyaka itanu, Ejo wabaye kanaka. Bisaba kugira imyemerere, ukiyubaka. Iyo wabyihanganiye ugakora neza ukagera ahantu runaka babandi baza birukanka ariko byose bikava mu kuba wasimbutse iyo mitego n’ibishuko wahuye nabyo”.
Yakomeje abasaba kugira intego, kugira icyerekezo no gukora bishakamo ibisubizo bakareka kurarikira iby’akanya gatoya kuko bitatuma bibeshaho ngo biteze imbere kandi bakorere Igihugu cyababyaye. Yabibukije kandi ko bazubahwa bivuye muribo, ko agaciro kabo aribo bagomba kukihesha bitewe n’uko biyeretse Sosiyeti cyangwa Umuryango.
Mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berinadeta, harimo gutorezwa intore 983 barimo abakobwa 547 n’abahungu 436, bose baturuka mu mirenge ya Gacurabwenge, Runda, Rugalika, Musambira, Nyarubaka na Kayumbu.
Uretse muri iki cyanya kirimo gutorezwamo izi ntore, hari kandi n’abari gutorezwa mu cyanya cya Rukoma bangana na 536 barimo Abakobwa 337 n’Abahungu 199, bose baturuka mu Mirenge ya Rukoma, Ngamba, Karama na Kayenzi. Hari kandi na Site ya Mugina irimo gutorezwamo 232 barimo Abakobwa 114 n’Abahungu 118, bose baturuka mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga. Ku rwego rw’Akarere abatozwa bose ni 1751 hari hitezwe 1742.
Munyaneza Theogene / intyoza.com