Muhanga: Abantu barindwi bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranije n’amategeko. Niyuma y’aho kuri uyu wa 28 Ukuboza 2019 Polisi ikorera mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafashe abantu barindwi (7) bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Béryl nta byangombwa by’ubucukuzi bwayo bafite.
Abafashwe ni Ndayisaba Révérien w’imyaka 39, Ntirenganya Gaspard w’imyaka 27, Twagirayezu Cyprien w’imyaka 33, Niyonteze Théogène w’imyaka 35, Buregeya Jean Baptiste w’imyaka 25, Uwitije Isaïe w’imyaka 35 na Habimana Julien ufite imyaka 50, uyu akaba ari nawe wari umuyobozi wabo bose. Bafatiwe mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Béryl, ubwo bafatwaga bari bafite Toni zigera muri 15 z’aya mabuye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Sylvetre Twajamahoro avuga ko aba bantu bari bamaze igihe kinini bacukura aya mabuye rwihishwa nyuma abayobozi mu nzego z’ibanze baza gutanga amakuru abapolisi batangira gukurikirana kugira ngo bafatwe.
Yagize ati: “ Abayobozi mu nzego z’ibanze nibo baduhaye amakuru ko muri kariya kagari ka Musongati mu murenge wa Nyarusange hari abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa ndetse bakangiza ibidukikije, twahise dutegura igikorwa cyo kubafata”.
Yakomeje avuga ko aba bagabo ubwo abapolisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze babafataga basanze barimo gupima amabuye bari bamaze iminsi bacukura, amabuye agera muri toni 15. Si ubwa mbere kuko no mu minsi ishize hari hafashwe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ipakiye ayo mabuye yo mu bwoko bwa Béryl nyuma biza kumenyekana ko ari ay’abo bagabo bayobowe n’uwitwa Habimana Julien.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo avuga ko abo bagabo bakimara gufatwa habaye inama yo gukangurira abaturage ingaruka mbi zo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa harimo n’urupfu.
Ati: “Abaturage twabasobanuriye ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta byangombwa ari icyaha, bajya ku misozi bagacukura nta nzobere yapimye imiterere y’ubutaka. Muri iyi minsi turi mu bihe by’imvura nyinshi, ubutaka buroroshye cyane bashobora kwinjiramo bugahita bubiyubikaho bagapfa cyangwa bakamugara. Bariya bantu nta bwishingizi baba bafite”.
Yakomeje avuga ko uretse ingaruka ku buzima bw’abacukura, bigira n’ingaruka ku bidukikije kuko ubwo bafataga aba bantu 7 basanze bari bararimbuye amashyamba, imigezi barayujujemo itaka bayungurura ayo mabuye ndetse n’imirima y’abaturage barayangiza bashakashaka ayo mabuye.
Muri uyu murenge wa Nyarusange hakunze kumvikana ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, muri uku kwezi kw’ukuboza mu kagari ka Ngaru abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe k’ubwamahirwe ntibapfuye ariko baramugaye.
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Muhanga kugira ngo bakorerwe amadosiye.
Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko: Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
intyoza.com