Kamonyi: Minisitiri Nyirahabimana yavuze ku butwari bw’abagore bo muri SEVOTA n’icyo bakoreye u Rwanda n’Isi
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina yabwiye abitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya SEVOTA yabereye I kamonyi, Umurenge wa Rukoma ahazwi nko mu Kiryamo cy’Inzovu kuri uyu wa 08 Mutarama 2020, ko ubutwari bw’abagore bo muri uyu muryango bwatumye Gusambanya abagore byemerwa n’amategeko ahana ibyaha bikomeye ndetse bishyirwa mu byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Minisitiri Nyirahabimana, avuga ko SEVOTA ari umuryango watangiye uvana mu bwigunge abagore bahohotewe, bafatwa ku ngufu ndetse babyara n’abana baturutse muri iryo hohoterwa bakorewe mu cyahoze ari Komini Taba( Kamonyi y’ubu). Guhabwa akato no kutitabwaho byatumye bishyira hamwe biturutse kuri Mukasarasi Godeliva washinze uyu muryango, bemera kuvuga ibyababayeho, bituma bigira umusaruro mwiza mu rwego rw’Ubutabera bwaba ubw’u Rwanda ndetse n’ubutabera mpuzamahanga.
Agira ati“ Uko gutinyuka bakavuga ibyababayeho byatumye bihita bigira ingaruka nziza mu rwego rw’Ubutabera kubera ko uko kubivuga byatumye ugusambanya abagore muri Jenoside bifatwa nk’icyaha cya Jenoside n’ibyaha byakorewe inyoko muntu”.
Akomeza ati “ Byagize rero ingaruka nziza mu butabera mpuzamahanga ndetse bigira n’ingaruka nziza no mu butabera bw’u Rwanda kuko byatumye icyo cyaha gifatwa nk’icyaha gikomeye, aho mbere byabaga byorohejwe bikitiranywa n’ibindi byo mu bihe bisanzwe”.
Minisititi Nyirahabimana, akomeza avuga ko uyu muryango SEVOTA wazanye impinduka nyinshi ari mu buzima bw’abawugize, ariko no mu butabera bw’u Rwanda ndetse no mu butabera mpuzamahanga.
Nyuma y’urugendo rurerure rw’urusobe rw’ibibazo bikomeye byari bitsikamiye aba bagore ba SEVOTA haba ku mutima no ku mubiri, mu mibereho muri rusanjye, babashije kwivana mubwigunge, bivana mu bukene, biteza imbere mu rwego rw’ubukungu. Bashyigikiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagati yabo ndetse n’ababahohoteye muri Jenoside n’imiryango yabo, bafasha muri gahunda z’iterambere.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ambasaderi Nyirahabima Solina asaba aba bagore n’abandi bibumbiye mu muryango SEVOTA gukomereza ku bikorwa byiza bamaze kugeraho, bagatera intambwe idasubira inyuma bagamije kurinda no gushimangira ko ibyagezweho bitahungabana, bajya mucyerekezo cya 2050 u Rwanda rwihaye.
Soma indi nkuru bijyanye hano: Kamonyi: Nyuma y’imyaka 25, umucyo wasimbuye umwijima muri SEVOTA-Min Nyirahabimana
Munyaneza Theogene / intyoza.com