Abapolisi 140 basimburanye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020 abapolisi b’u Rwanda 140 bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika. Aba bapolisi ni icyiciro cya Gatanu(5) kigiye muri kiriya gihugu, bazakorera mu murwa mukuru wa Santarafurika(Bangui) bakazaba bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba kiriya gihugu ndetse n’abayobozi b’umuryango w’abibumbye n’ibindi bikorwa remezo.
Ubwo bari ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Kigali bitegura kugenda, umuyobozi w’iri tsinda, Chief Superintendent of Police (CSP) Valens Muhabwa yavuze ko abapolisi ayoboye biteguye kuzasohoza neza ubutumwa igihugu kiboherejemo kuko bagize igihe gihagije cyo guhugurwa ndetse n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda babahaye impanuro mbere y’uko bagenda.
Yagize ati: “Abapolisi bose nta kibazo bafite; akazi tugiyemo turakazi, twagize igihe gihagije cyo guhurwa ibijyanye n’akazi tugiyemo. Ubutumwa bwacu tuzabukorera mu murwa mukuru wa Bangui aho tuzaba dushinzwe kurinda abayobozi bakuru ba kiriya gihugu ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye”.
Yakomeje avuga ko biteguye kugera ikirenge mu cy’abababanjirije baharanira gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri kiriya gihugu ndetse n’andi mahanga.
Ati: “Abatubanjirije bitwaye neza bahesha isura nziza igihugu cyacu, natwe twiteguye gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda. Tuzaharanira gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga”.
Kuwa kabiri tariki 14 Mutarama 2020 ubwo yaganirizaga aba bapolisi 140 bagiye muri Santarafurika gusimbura bagenzi babo, Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye yabasabye kuzakomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda. Yabagaragarije ko kubigeraho byoroshye, icyo basabwa ari ugukomeza kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukora kinyamwuga aho bari hose. Bakarangwa no kubaha abaturage ba kiriya gihugu ndetse n’abandi bapolisi b’ibindi bihugu bazaba barimo gukorana.
DIGP Namuhoranye yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bwa UN kurangwa n’Ikinyabupfura n’ubunyamwuga
Abapolisi basimbuwe 140, nabo bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020 bafite akanyamuneza kenshi baterwa n’uko akazi boherejwemo n’igihugu bagasohoje neza.
Baje bayobowe na Superintendent of Police (SP) Dieudonne Binombe, yavuze ko ubutumwa bari bamazemo umwaka bwagenze neza bakaba barakoze neza inshingano zari zabajyanye, ziganjemo kurinda abayobozi bakuru ba Repubulika ya Santarafurika ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye n’ibikorwa remezo.
Yagize ati: “Ubusanzwe iri tsinda riba rishinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye. Ariko twanakoze ibikorwa bitandukanye byiganjemo isuku n’isukura nko gutanga amazi mu baturage ndetse no gukora umuganda dusukura umujyi wa Bangui”.
Igikorwa cyo guherekeza no kwakira aba bapolisi cyari kiyobowe na Commissioner of Police(CP) Robert Niyonshuti, umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda, yari kumwe n’abandi bapolisi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika guhera mu mwaka wa 2014. Kugeza ubu amatsinda agera kuri 16 y’abapolisi b’u Rwanda amaze gusimburana muri kiriya gihugu.
intyoza.com