Kamonyi: Amaranye ubumuga imyaka 12, yasabye ubufasha abwirwa ko ntabwo
Niyomufasha Florence, ni umwana ufite ubumuga bw’ingingo amaranye imyaka 12, aho we na Mama we n’abavandimwe bane batuye mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, Akarere ka kamonyi. Mama we, avuga ko yagiye gusaba ubufasha ku murenge wa Runda akabwirwa na Sosiyale(ushinzwe imibereho myiza) ko ntabwo.
Mukankuranga Beatrice, Nyina ubyara Niyomufasha yabwiye intyoza.com kuri uyu wa 25 Mutarama 2020 ko mu myaka 12 amaranye uyu mwana yagiye yiruka hirya no hino ngo arebe ko hari icyakorwa ngo umwana we akire cyangwa se ubumuga bwe bugabanuke ariko bikarangira rimwe na rimwe azitiwe n’ubushobozi bwa ntabwo.
Avuga ko amikoro makeya ari mu byatumye ntacyo ageraho, ibi kandi bikiyongera ku kuba Se w’umwana yaramutereranye ubwo yabonaga umwana afite ubumuga, aho yamwanze akavuga ko ari amagini ndetse bikarangira n’urugo arutaye.
Mukankuranga, avuga ko mu gushakisha ubufasha yagiye ku biro by’Umurenge wa Runda byo kubiyambaza ngo arebe ko hari icyo bamumarira ariko ngo yatunguwe no kubwirwa ngo ni agende nta bufasha bamubonera.
Ati“ Nagiye ku Murenge mpasanga Sosiyale, umukobwa ubyibushye w’inzobe mutekerereza ikibazo cyanjye, ambaza imyaka y’umwana mubwira ko afite 12, arangije arambwira ngo ntabufasha dufite mpita nitahira”.
Uyu mubyeyi afite abana batanu mu biganza bye, aho atunzwe no kuzinduka ajya guca inshuro mu birombe by’amabuye ahondagura akuramo Konkasi. Iyo umunsi wagenze neza acyura amafaranga igihumbi, byaba byanze cyangwa hari ikibazo bakaba bashobora kubwirirwa no kuburara.
Avuga ko icyo yifuza ari uko yafashwa, umwana akabasha kubona abaganga nibura akamutunga azi uko uburwayi bwe buhagaze aho guhora yibaza byinshi atabasha kubonera ibisubizo. Asaba kandi ubufasha ku mibereho y’ubuzima bwa buri munsi cyane ko ari umukene ubarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.
Kutizera igihe inkunga y’abagiraneza bamwishyurira inzu izamara, bituma anasaba ko yafashwa kubona aho aba bityo we n’abana bakabaho batuje barwana n’ubuzima mu buryo nibura bizeye ko ntawe uzindukira ku muryango yishyuza ubukode bw’atangwa n’abagiraneza.
Niyomufasha Florence, afite ubumuga ariko iyo umuganirije aravuga nubwo ijwi riba ridasohoka neza. Yabwiye umunyamakuru ko icyo yifuza ari ukujyanwa kwa muganga akitabwaho.
Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’uyu mwana hamwe n’umuryango we atari akizi. Avuga ko agiye kugikurikirana, bityo akaba ari nabwo yamenya icyo gukora.
Niyomufasha Florence, yavutse nk’izindi mpija zose, uko amezi ashira Mama we agategereza ko akomera ibikanu n’umugongo n’izidi ngingo ariko birangira byanze ndetse afatana n’ubumuga kuva ubwo na n’uyu munsi. We n’umuryango baba mu nzu y’icyumba kimwe na Salo, aho bayikodesherezwa n’Umuryangoremezo wo muri Paruwase ya Kiliziya Gatolika ya Ruyenzi. Ni umwana uhora uryamye akabyuka ashyirwa mukagare kuko we ubwe ntacyo yakwishoboza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com