Kamonyi: Imyaka 17 y’ishuri ribanza rya APPEC ntabwo ari impfabusa, isomo ku burezi bufite ireme
Ishuri ribanza rya APPEC (EP-APPEC) Remera-Rukoma riherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma. Ryashinzwe mu mwaka wa 2003 n’umuryango APPEC, mu rwego rwo gufasha Leta gutanga uburere n’uburezi bifite ireme. Ryatangiranye abana 33, ubu rigeze kubasaga 500. Rimaze gusohora 283 kandi bagiye batsinda neza. Ni ishuri ry’ibigwi mu burere n’uburezi.
Kalisa Jean Baptiste, amaze imyaka 12 mu burezi akaba n’umuyobozi w’iri shuri ribanza rya APPEC, yabwiye intyoza.com ko mu myaka 17 iri shuri ribayeho ryatanze umusaruro ufatika mu guha abana uburere n’uburezi bifite ireme, ko kandi umusanzu waryo kuri Leta udashidikanywaho.
Avuga ku mpamvu nyamukuru z’ishingwa ry’iri shuri n’umurongo w’ibyo riha abana, yagize ati “ Umuryango APPEC wafashe umwanya ushinga iri shuri ribanza nyuma y’uko wari ufite ishuri ryisumbuye( College APPEC). Bwabaye uburyo bwo gufasha Leta mu kuzamura abana, bahabwa uburezi bufite ireme, abana bashoboye, bafite uburere n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda”. Akomeza avuga ko abana bamaze gusohoka ari umusanzu ishuri ryatanze kandi rigitanga kuva rishinzwe.
Mubiraje ishinga ikigo, avuga ko ari ireme ry’ibyo umwana ahabwa. Ati“ Kimwe mubyo dushyiramo imbaraga ni ireme ry’uburezi, icyo umwana avana hano. Icyo umubyeyi aba akeneye ni uko umwana agira uburere, akagira ikinyabupfura aho yaba ari hose, ishuri yajyamo iryo ariryo ryose akaba yabasha gukurikira akiga”.
Kalisa, avuga kandi ko nk’abana bo mu mwaka wa Gatandatu (P6) bafashwa kumenya guhitamo ibyo baziga bageze mu mashuri yisumbuye. Avuga ko nyuma yo kubafasha bagiye babona ubuhamya bw’abana n’ababyeyi bishimira amahitamo meza y’ibyo babafashijemo. Bafasha kandi bakanatoza abana umuco wo kwizigama no gukora imishinga bahereye kuri bike bafite bakiteza imbere, bagafasha imiryango yabo n’Igihugu.
Avuga kandi ati” Uretse guha abana uburere n’uburezi bifite ireme, tubaremamo n’indangagaciro zibafasha gutegura ahazaza habo. Ibi ni ishema dufite kandi binatuma ababyeyi benshi buri mwaka bifuza kurerera mu kigo cyacu. Gukorera ku mihigo ni kimwe mu bidufasha kugera ku ntego z’ibyo tuba twihaye. Ubufatanye n’ababyeyi, guha agaciro ibyifuzo byabo, gukurikiza inama zabo n’iz’ubuyobozi butandukanye bituma duhora ku isonga mu gutanga ireme ry’uburezi n’uburere bikwiye”.
Kalisa Jean Baptiste, avuga ko iyo ufite abana batatojwe umuco, uko wabarera uko ariko kose, ubumenyi bagira ubwo aribwo bwose budashingiye ku ndangagaciro ntacyo bwabagezaho.
Umuyobozi wa EP-APPEC Remera-Rukoma, avuga ko nk’ishuri ryigenga kandi rifite uruhare mu gufasha Leta gutanga uburezi n’uburere bifite ireme, bifuza ko Leta yakwibuka ko abana bose ari ab’Igihugu, bityo uko mu bigo byitwa ibyayo babona imfashanyigisho nk’ibitabo, imashini n’ibindi nk’amahugurwa atangwa, yakwibuka ko n’ibigo byigenga birerera Igihugu, ko umwana wese n’umurezi bakwiye koroherezwa kimwe hagamijwe ineza y’uburezi bufite ireme, butegura abana bazigirira akamaro bakakagirira n’Igihugu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com