Nyamasheke: Ababyeyi n’undi wese muri rusange barasabwa kudahutaza uburenganzira bw’umwana
Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abaturarwanda kubahiriza uburenganzira bw’umwana nyamara haracyagaragara ababyirengagiza nkana cyangwa no kutamenya ko ari icyaha bagakomeza guhutaza uburenganzira bw’abana. Muri mutarama uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Karengera habonetse abana 25 basibijwe ishuri n’ababyeyi babo babikoreza imitwaro babajyana mu isoko, nanone kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gashyantare 2020 mu mirenge ya Karengera na Kagano yo mu karere ka Nyamasheke habonetse abana 23 bikorejwe imitwaro n’ababyeyi babo bajya ku isoko mu masaha bakagombye kuba bari mu ishuri.
Mu murenge wa Kagano abana 15 bari hagati y’imyaka 7-14 nibo bari bikorejwe imizigo inarengeje urugero rwabo bayijyanye mu isoko rya Rwesero ndetse bane muri bo barikumwe n’ababyeyi babo. Mu murenge wa Karengera ho abana 8 bari hagati y’imyaka 9-17 bari bikorejwe imwe mu myaka irimo ibijumba, imyembe n’inyanya babijyanye mu isoko rya Mwezi, aba bana batandatu muri bo bakaba bari barikumwe n’ababyeyi babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Gerard Habiyambere begereye ababyeyi b’aba bana babaganiriza ku burenganzira bw’umwana ndetse n’inshingano z’umubyeyi n’undi wese ufite inshingano zo kurera.
Mukamana yagize ati: “Abantu bose bafite inshingano zo kurera abana bagomba kumenya uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, bakamenya ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwo kuvuzwa, kurindwa, uburenganzira bwo kwidagadura, uburenganzira ku mutungo n’ibindi. Akaba ariyo mpamvu umwana agomba guhabwa uburenganzira bwe, ndetse no kurindwa gukoreshwa imirimo mibi ivunanye”.
Visi Meya yakomeje ababwira ko gusibya umwana ishuri, kumwikoreza imizigo cyangwa kumukoresha imirimo ivunanye n’ibindi byose bibangamira cyangwa bigahutaza uburenganzira bw’umwana ari bibi, buri wese akwiye kubirwanya kuko usibye kuba ahemukira uwo mwana aba ahemukira igihugu muri rusange.
SSP Habiyambere yibukije ababyeyi ko ibikorwa byose bihutaza uburenganzira bw’umwana bihanirwa n’amategeko.
Yagize ati: “Umwana wese utaruzuza imyaka y’ubukure(18) ntiyemerewe gukoreshwa imirimo ivunanye irimo nko kwikorezwa imizigo irengeje ubushobozi bwe n’indi mirimo yose igaragazwa n’amategeko nk’ibangamira imikurire ye. Turagira ngo tubamenyeshe ko unyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha, kandi arahanwa”.
SSP Habiyambere avuga ko Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ikora ubukangurambaga mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke ku burenganzira bw’umwana, avuga ko nyuma yo gukora ubu bukangurambaga haba umukwabu wo kugenzura mu masoko ko nta babyeyi basibije abana ishuri bakabikoreza imizigo bakabajyana mu isoko, ari n’aho aba babyeyi bagera ku munani bafatiwe muri uwo mukwabu.
Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe,ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.
intyoza.com