Amajyepfo: Imiryango itari iya Leta yasabwe kwerekeza amaso ku mirenge 10 yazahajwe n’ubukene
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa 04 Werurwe 2020 Umuyobozi w’iyi Ntara, CG Emmanuel K. Gasana yasabye aba bafatanyabikorwa kwerekeza bimwe munbikorwa bafite mu mirenge 10 yagaragaye n’ikiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Mu igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo n’abandi biyambaje muri iki gikorwa, byagaragaye ko hari imirenge 10 yo mu turere twa Nyamagabe ifitemo imirenge itanu, Nyanza ifitemo Imirenge ibiri, hakaba na Ruhango ifitemo imirenge itatu, yose yazahajwe n’ubukene.
Iyi mirenge yose uko ari icumi, ifite abaturage bazahajwe n’ubukene bagera ku bihumbi 250.
CG Gasana, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye aba bafatanyabikorwa bagaragara mu miryango itari iya Leta guhuza imbaraga mu bikorwa bakora, bagafatanya n’ubuyobozi kwegera bariya baturage bari muri iyo mirenge bakazamura imibereho yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François wari muri iyi nama yabwiye intyoza.com ko iyi mirenge icumi yagaragajwe n’intara ko yugarijwe n’ubukene adahamya ko ariyo yonyine muri iyi ntara. Avuga ko habaye hakozwe ubushakashatsi cyangwa igenzura ryimbitse hari n’indi mirenge yagaragazwa, cyane ko anavuga ko no mu karere ayoboye ka Nyaruguru hari imirenge nk’iyi ariko ikaba itagaragajwe muri iyi icumi yo mu turere dutatu twavuzwe hejuru.
Nyemazi Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango yigenga itari iya Leta, avuga ko koko ikibazo cyo kuba hari aho ibikorwa by’imiryango imwe n’imwe bitagera gihari, ariko ko igisubizo cyashakirwa mu buyobozi bw’uturere, aritwo twagakwiye kuba tuyobora abafatanyabikorwa ahakwiye kujya imbaraga bitewe n’igenamigambi ryakozwe.
Kubijyanye no gukurikirana no kugenzura imikorere y’iyi miryango, umuyobozi mukuru ushinzwe imiyoborere n’imitangire ya Serivise mu kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere-RGB, Madamu Kazayire Judith, yabwiye intyoza.com ko ubuyobozi bw’Akarere bufite mu nshingano gukurikirana kandi bukabaza aba bafatanyabikorwa imikorere yabo n’uburyo ibyo bakora bigira uruhare mu guhindura imibereho y’Abaturage.
Imirenge icumi yazahajwe n’ubukene nkuko yagaragajwe muri Raporo harimo; Musange, Mugano, Kaduha, Mbazi na Kibumbwe yo mu karere ka Nyamagabe, hakaba Cyabakamyi na Nyagisozi yo mu karere ka Nyanza, hakaba Kabagari, Bweramana na Kinihira yo mu karere ka Ruhango.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Ariko abayobozi ntibakijijishe… kuki ubukene?