Huye: Uwahoze ari Umukuru w’Umudugudu arashinjwa kunyereza amafaranga y’irimbi
Abaturage barashinja Uwahoze ayobora umudugudu wa Rugarama mu karere ka Huye kunyereza amafaranga y’irimbi yahabwaga nabo. Bamwe muri aba baturage bo mu kagali ka Nyaruhombo, Umurenge wa Rwaniro Akarere ka Huye kuri uyu wa 08 Werurwe 2020 babwiye ikinyamakuru intyoza.com ko babangamiwe no kujya gushyingura kure.
Umwe muri aba baturage ati” Umuturage ava aha mu ngobyi(ahetse ugiye gushyingurwa) ya Kinyarwanda akagera aho dushyingura yananiwe no kugaruka bikaba ingorane. Dushobora kugenda mu gitondo tukagaruka ikigoroba”.
Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’amafaranga igihumbi(1,000Frws) y’u Rwanda kuri buri rugo bagiye basabwa, bakayaha uwahoze ari umukuru w’Umudugudu none bakaba batazi irengero ryayo.
Umwe ati” Tujya gutanga ayo mafaranga habaye inama y’Umudugudu noneho badushishikariza ko tugomba gutanga amafaranga igihumbi yo kugura irimbi, none ari amafaranga twatanze, ari irimbi ubu twabuze irengero ryabyo, twayahaga uwitwa Kayigamba Ethienne”.
Mugenzi we nawe yagize ati” Twayahaye uwahoze ari umukuru w’Umudugudu Kayigamba ariko kugeza ubu byose twarabibuze”.
Kayigamba Ethienne umaze imyaka itatu atagifite inshingano zo kuyobora uyu mudugudu kuko yashimbujwe undi, yemera ko amafaranga yayahabwaga ariko nawe agahita ayaha abari bafite inshingano zo kureba aho irimbi ryazagurwa.
Yagize ati” Hakusanyijwe amafaranga ari mu bihumbi mirongo itanu arinjye uyahabwa hakaba n’ubwo bayasiga mu rugo naza abo mu rugo bakayampa, gusa hariho abashinzwe kureba aho irimbi ryazagurwa ari nabo nayahaye”.
Umutesi Speciose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagali aherutse kubwira itangazamakuru ko amafaranga yahawe uyu wahoze ari umukuru w’Umudugudu, agatanga macye andi akayiguriza.
Yagize ati” Nibyo, ibyo byabayeho abaturage batanze amafaranga yo kugura irimbi bayaha uwari umukuru w’Umudugudu, aha Akagali ibihumbi makumyabiri na bitanu andi arayiguriza, asabwa kuyishyura”.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, mu kiganiro aherutse kugirana na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo mu rugendo rwiswe “Menya Intara yawe” rwo kuwa 05-06 Werurwe 2020, yabajijwe iby’iki kibazo avuga ko batangiye inzira zo gukurikirana uyu ukekwaho kunyereza aya mafaranga y’abaturage.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Akagali buhamya ko ikibazo abaturage bafite cyo gushyingura ababo kure ki kiri ingorane. Gusa na none, mu mafaranga asaga Miliyoni yasabwaga abaturage ngo ahashakwaga irimbi hafi haboneke, batanze ibihumbi magana atatu. Aya ngo yahawe Akarere bizezwa ko kazabongerera mu rwego rwo kubafasha gukemura ikibazo ariko na n’ubu baracyategereje.
Photo/internet
Munyaneza Theogene / intyoza.com