Corona Virus: Urahitamo gufungwa, gucibwa amande cyangwa kuguma mu rugo ukarinda ubuzima bwawe
Nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Leta hagamijwe gukumira no kwirinda icyorezo cy’indwara ya Corona Virus, Polisi y’u Rwanda iravuga ko amategeko n’amabwiriza bigomba gukurikizwa bitaba ibyo uwabirenzeho (uwanze kuguma mu rugo) agafatwa, agafungwa cyangwa agacibwa amande.
Amwe mu mabwiriza yatanzwe na Leta kandi buri wese asabwa kubahiriza arimo nko; Gusaba buri wese kuguma mu rugo, Kudakora ingendo zidakenewe, Guhagarika ingendo ziva mu karere zijya mu kandi, Gufunga utubari, Abamotari kudatwara abagenzi, Ifungwa ry’imipaka, Amadini n’insengero, Ibyumba by’amasengesho kimwe n’izindi ngamba zitandukanye, zose zigamijwe ubwirinzi kuri iki cyorezo cya Covid-19.
Mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco yagize ati “ Turabasaba yuko baguma mu ngo zabo kandi twabibasabye inshuro nyinshi, amabwiriza arabivuga neza, abayobozi batandukanye mu nzego z’Igihugu bagiye kuri Radiyo, bagiye kuri Televiziyo, abapolisi batanga ibiganiro hirya no hino, Turabasaba yuko baguma mu ngo zabo”.
Akomeza avuga ko nta mpamvu ishobora gutuma umuntu ashobora kugenda akandura icyo cyorezo, nta mpamvu yo kujya kucyanduza abandi, nta n’impamvu zo kujya gufungwa.
CP Kabera, asaba abantu kwikunda kandi bagakunda ubuzima bwabo n’ubwabagenzi babo kugira ngo iki kibazo abantu bagisohokemo neza. Asaba abantu kureka kubeshya inzego z’umutekano ku mpamvu zitumye bava iwabo. Abasohoka bashaka Serivise zitandukanye avuga ko hashyizweho uburyo bwo kugenzura niba koko izo mpamvu arizo zibajyanye, niba batabeshya.
Ku bantu babeshya, batumvira amabwiriza yatanzwe mu kwirinda iki cyorezo, avuga ko waba utwaye ikinyabiziga mu muhanda biragenzurwa ni basanga ubeshya urafatwa ukanacibwa amande kandi ujyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ufungwe. Asaba buri wese kwirinda kugwa mu mutego wo kunyuranya n’amabwiriza kimwe no kwirinda kubeshya kuko ngo uwo bigaragaraho ari buhanwe bikabera n’abandi urugero.
Amabwirizaya Leta:
Munyaneza Theogene / intyoza.com