Nyanza: Abasore babiri barashwe na polisi barapfa
Mu Mudugudu wa Nyamitobu, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 24 Werurwe 2020 Polisi yari mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Korona Virus yaharasiye abasore babiri bivugwa ko bashakaga kuyirwanya bahita bapfa.
Umwe muri aba basore barashwe na Polisi azwi ku mazina ya Nyiramana Jean Claude w’imyaka 27 y’amavuko, naho mugenzi we nawe akaba azwi ku mazina ya Nyandwi Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko nawe yarashwe ahita apfa.
Amakuru agera ku intyoza.com ni ahamya ko mu gihe Polisi, DASSO hamwe n’inzego z’Ibanza barimo bagenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta mu kwirinda Corona Virus, uyu uzwi ku mazina ya Nyiramana Jean Claude wari utwaye Moto nta Ngofero( Casque), yahuye na polisi ikamuhagarika akanga, akajya guhagarara ahandi hantu hafi y’aho hari Butiki.
Mu gihe yari ahagaze aho kuri Butiki, umwe mu ba Polisi yaje kuhamusanga amusaba ibyangombwa undi arabimwima, mu guterana amagambo ngo uyu wari utwaye Moto yasingiriye umupolisi amufata mu ijosi batangira kugundagurana ashaka kumwambura imbunda.
Mu kugundagurana, undi mupolisi yahageze, ngo arasa isasu rimwe hasi agira ngo uyu musore arekure umupolisi mugenzi we, abonye byanze niko ku murasa isasu mu gatuza ahita apfa.
Uwitwa Nyandwi wari hafi aho, ngo yabonye uyu mugenzi we arashwe aza ashaka kurwanya aba ba polisi nawe araraswa ahita apfa.
Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yabazaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi iby’iyi nkuru y’abaturage barashwe, uyu Gitifu yamubwiye ngo ni abe aretse arimo kubazwa na RIB. Inzego zitandukanye umunyamakuru yabajije, wasangaga ntawe ushaka kugira icyo avuga kuri iri raswa ry’aba baturage, ahubwo buri wese yasaga n’ubihunga abandi bakagaragaza ko bakirimo kubikurikurana.
Umuvugizi w’Ubugenzacyaha mu Rwanda-RIB, Marie Michelle Umuhoza ubwo umunyamakuru yamubazaga iby’uru rupfu rw’abasore babiri barashwe na Polisi bagapfa, yamusubije ko agiye kubaza ari bumubwire.
Umwe mu baturage wari aho hafi yabwiye umunyamakuru ko yumvise amasasu atatu. Avuga ko yageze aho ibi byabereye akahasanga abapolisi, DASSO hamwe n’imirambo ibiri. Avuga ko intandaro yabyose ari aba basore bashatse kurwanya Polisi ikitabara.
CIP Twajamahoro Sylvestre, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo abazwa n’umunyamakuru kuri iri raswa ryaviriyemo aba basore urupfu, yavuze ko yabyumvise ariko ko akirimo kubikurikirana.
Mu gihe Leta ikomeje gukaza ingamba hagamijwe gukumira no kwirinda Corona Virus, abaturage mubyo basabwa harimo kuguma mu ngo iwabo. Mu ngamba kandi zafashwe kuri iyi ndwara itarabona umuti n’urukingo, harimo ko Abamotari batemerewe gutwara abagenzi, ko nta ngendo ziva mu karere ka mwe zijya mukandi, amasengesho y’amadini n’amatorero mu ruhame ntabwo yemewe, imipaka irafunze, utubari turafunze, Amasoko n’ahandi hose hatuma abantu bahura begeranye ntabwo hemewe, abantu barasabwa kwirinda batava mu ngo kandi bibuka kugira isuku bakaraba intoki.
Dore amwe mu mabwiriza yatanzwe mu Gukumira Corona Virus:
intyoza.com
2 Comments
Comments are closed.
Ariko usibye ko twahumaniwe koko, imbunda z’aba bapolice nta handi zirasa usibye mu cyico? umuntu akurwanyije ukamurasa akaboko cyangwa mu kibero yakomeza kukurwanya koko? birababye pe!
Jye ndumva ufite imiteto cg imyumvire mureshya! Aho wakebuye bagenzi bawe bakamenya ubwenge urabashyigikiye? Niba koko ari ukuri bariya ba types bararwanyije abapolisi bashaka kubambura imbunda waba uzi neza icyari mu mitwe y’abo bari kuzikoresha iyo babishobora? Police yabarashe se bagaragazaga ko bafashwe basaba imbabazi cg se nibura birutse? Ibyo kurasa ku kibero cg akaboko se nicyo imbunda yakorewe? Mujye muvana amarangamutima aho kuko ntiwashatse no kumva ko hari ukurasa hasi byabanje gukorwa! Ahubwo nawe wagombye gukorwaho iperereza ushobora kuba wari ufitanye umugambi utaratahuwe na bariya rwabungagamo. Wagira ngo se bariya bapolisi bashyire imbunda hasi bajye mu mitsi bakirane na ziriya ntarumikwa rwabungagamo!?