Rwamagana: Ikaze Faith Foundation yafashije bamwe mu bakoraga nyakabyizi bagowe n’ibihe bya CoronaVirus
Umuryango utari uwa Leta Ikaze Faith Foundation, kuri uyu wa 03 Werurwe 2020 wahaye inkunga irimo n’ibiribwa bamwe mu bakoraga nyakabyizi, aho imirimo yabafashaga kubaho yahagaze muri iyi minsi kubera icyorezo cy’indwara ya CoronaVirus.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikariza abantu bishoboye cyangwa bafite umutima ufasha, barimo abikorera, imiryango itari iya Leta n’abandi gufasha abantu bagizweho ingaruka muri iki gihe n’icyorezo cy’indwara ya CoronaVirus, aho bamwe batagikora ngo babone ikibatunga, umwe mu miryango itari iya Leta witwa Ikaze Faith Foundation usanzwe ukorera mu karere ka Rwamagana na Kayonza wahaye ubufasha bamwe mu baturage bari basanzwe bakora nyakabyizi batuye mu mudugudu wa Biraro mu kagali ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.
Irakoze Ornella washinze uyu muryango akaba ari n’umuyobozi wawo yibukije abandi bafatanyabikorwa ko uyu ari umwanya wo kwibuka ko muri ibi bihe hari abaturage bakeneye ubufasha cyane kuko bagowe n’imibereho bitewe n’uko aho bakuraga hahagaze.
Yagize ati” Gufasha ntibigomba kuba ufite ibyamirenge, ikintu cya mbere n’umutima wo kuba wafasha mugenzi wawe. Ukwiye kwibaza uti”Ese nariye? Niba nariye, ese mugenzi wanjye yariye?” ukumva ko hari abashonje”. Yakomeje yibutsa abafatanyabikorwa ko muri bike bafite haricyo bagomba gufasha bagenzi babo.
Umwe muribo ati” Nakoraga akazi k’ubuyedi aho naringeze nibazaga uko ngiye kubaho n’umuryango ariko ubu ndatabawe”.
Mugenzi we yagize ati” Ntibiba byoroshye kubona uwakugoboka ariko Ikaze Faith Foundation irakabaho yo imenya abashonje mubihe bikomeye nk’ibi”.
Kimwe mu bigenderwaho kugirango ufashwe, ni ukuba uri ku rutonde waratoranyijwe mubagomba gufashwa bitewe no kugirwaho ingaruka z’iki cyorezo cyatumye imwe mu mirimo yatungaga abantu ihagarara.
Mbonyumuvunyi Radjab, Uyobora akarere ka Rwamagana mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko utari ku rutonde asubirayo nta bufasha ahawe yagize.
Ati” Abantu bahabwa ibyo kurya baba bazwi mu murenge, bakagira aho babifatira kandi baba bazwi bari ku rutonde utariho akaza yumva ko aje gufashwa ahita asubizwayo”.
Uyu muryango Ikaze Faith Foundation, ibyo watanzemo ubufasha harimo akawunga, isukari, isabune n’ibindi kandi bafite intego yo kuzakomeza iki gikorwa. Umuryango Ikaze Faith Foundation, washinzwe ufite intego yo gufasha abagore mu bibazo bahura nabyo bitandukanye. Abafashijwe bavuga ko hari ibyo bigiye kubongerera.
intyoza.com