Nyanza: Abantu 115 barenze ku mabwiriza ya CoronaVirus baciwe akayabo k’Amamiliyoni
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buravuga ko Leta yashyizeho amabwiriza n’ingamba zitandukanye mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya CoronaVirus, ko abarenga ku mabwiriza babihanirwa. Abantu 115 barenze ku mabwiriza yatanzwe, baciwe amande angana na Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na bitandatu( 3,846,000Frws).
Abantu bamaze gucibwa aya mafaranga, bose ni abazira kunyuranya no kurenga ku mabwiriza Leta yashyizeho muri ibi bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cy’indwara ya CoronaVirus, aho by’umwiharimo buri wese asabwa kuguma murugo, anubahiriza ibindi bisabwa mu gihe hari ibikorwa bitandukanye byahagaritswe.
Bimwe mubikorwa byahagaze harimo nk’ibihuriza abantu benshi hamwe nko mu Nsengero n’amadini, Gutwara abantu mu modoka rusange na Moto, Utubari n’ibindi.
Muri aka karere ka Nyanza, hashyizweho uburyo bwifashishwa mu gukusanya amakuru kuri iki cyorezo cya CoronaVirus, aho hari icyumba gihurizwamo amakuru yose ajyanye na Coronavirus gikora amasaha 24 kuri 24. Usanga kandi hirya no hino isuku yarakajijwe, by’umwihariko uburyo bwo gukaraba intoki mbere yo kwinjira haba mu isoko n’ahandi, kimwe n’izindi ngamba zoze zafasha mu kwirinda.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Elasme aganira n’umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu wa 05 Mata 2020, yavuze ko amabwiriza n’ingamba byashyizweho mu rwego rwo kwirinda CoronaVirus, bikurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi uhereye ku mudugudu.
By’umwihariko, buri muturage asabwa kubahiriza gahunda ya “Guma murugo”. Kugenzura ishyirwa mubikorwa by’aya mabwiriza bikorwa kubufatanye n’inzego zitandukanye.
Meya Ntazinda ati” Turabikora dufatanyije n’inzego nyinshi kuva ku karere kugeza ku mudugudu. Nko kumudugudu hari abantu bari hagati ya cumi na barindwi bagize komite ishinzwe kubahiriza aya mabwiriza”.
Akomeza avuga ko hari aho babona batarabyubahiriza, cyane mu bice by’ibyaro aho usanga hari abagishaka guhindura inzu zabo utubari cyangwa bagahindura ishyamba akabari. Gusa aba ngo iyo bamenyekanye barahanwa.
Avuga ko abo barenze ku mabwiriza yatanzwe, bakurikinwa bagahanwa kuko baba banywera ahatemewe, batubahirije amabwiriza. Avuga kandi ko ahandi hose nk’imirimo y’ubuhinzi yo ikomeza, akanashimira abahinzi ko bitwara neza bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Abantu 102 nibo mu Rwanda bamaze kugaragarwaho n’iki cyorezo, bane mu bakurikiranwaga n’abaganga batashye none kuwa 05 Mata 2020.
intyoza.com