#Kwibuka26: Ibihe turimo bidasanzwe ntabwo bishobora kutubuza inshingano yo kwibuka-Perezida Kagame
Mu ijambo ryo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko nubwo Isi n’u Rwanda by’umwihariko byugarijwe n’icyorezo cya Korona Virus, ariko ko Kwibuka bitagomba guhagarara.
Perezida Kagame, avuga ko uburyo bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bugoye muri uyu mwaka Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 26. Impamvu ikomeye, iraterwa n’ibihe bidasanzwe byazanywe n’icyorezo cya CoronaVirus cyahagaritse ubuzima muri rusange, kigatuma ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bihagarikwa mu rwego rwo kukirinda.
Agira ati“ Uburyo bwo kwibuka uyu mwaka rero buragoye, kubarokotse n’imiryango yabo, no ku gihugu cyose kuko tudashobora kuba hamwe ngo buri umwe ahumurize undi. Ntabwo byoroshye, Abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk’ibi, tugafatanya, tugahuza imbaraga zacu twese”.
Agira kandi ati“ Ibi tubikora mu mihango ku rwego rw’Igihugu no mubindi bikorwa nk’urugendo rwo kwibuka n’ijoro ry’Icyunamo n’ibiganiro aho dutuye. Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze, no gukomeza Abarokotse”. Akomeza avuga ko icyahindutse ari uburyo bw’ibikorwa gusa.
Perezida Kagame, avuga ko abanyarwanda bamenye akamaro ko gukorera hamwe bakubaka ejo hazaza habereye abanyarwanda bose, ko ubudatezuka n’umutima w’Impuhwe biranga Abanyarwanda bizakomeza kubafasha mu kunyura mu bibazo bishya bahura nabyo harimo n’ibyo muri iyi minsi.
Perezida Kagame, avuga ko abatuye kuri iy’Isi bose bahuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bwabo ari urusobe. Yizeza ko Abanyarwanda bazakomeza gutanga umusanzu wabo kugira ngo iy’Isi irusheho kuba nziza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com