RURA ko itazi iby’abava mu ntara bajya Kigali, Polisi ikaba itabizi, bizwi nande?
Guhera kuri uyu wa 04 Gicurasi 2020 mu masaha y’igitondo n’amasaha yose y’amanywa, mu muhanda ugana Kigali cyangwa uyivamo wambuka Nyabarongo ugana mu ntara y’Amajyepfo hari urujya n’uruza rw’abantu bavuga ko berekeje mu byerekezo bitandukanye hafi na kure. RURA ivuga ko itazi iby’imodoka zitwara aba bantu, Polisi ikavuga ko igiye kubikurikirana.
Urujya n’uruza rw’abantu, baba abagenda n’amaguru cyangwa bakoresha imodoka, rwashingiye ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 30 Mata 2020 ikoroshya ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yari yashyizweho mu kwezi kwa Mata gushize.
Lt Col Nyirishema Patrick, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), yabwiye intyoza.com ko iby’imodoka zitwara abantu zibavana mu ntara zibajyana mu Mujyi cyangwa se ziwubakuramo bajya mu ntara atabizi, ko ibyo bireba Polisi y’Igihugu.
Yagize ati” Icyo wenda twamenya muri RURA ni uko imodoka zo zitambuka, ibyo turabigenzura ariko abaturage ni Polisi, niyo ibikurikirana mu gihugu hose”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo cy’abagenzi batwarwa n’imodoka bava mu ntara bakajya mu yindi cyangwa se bakajya mu mujyi wa Kigali, ari nako bawuvamo atari akizi, ko bagiye kugikurikirana.
Bamwe mu bantu baganiriye na intyoza.com bagejejwe ku Ruyenzi n’imodoka (izi bahimbye izina rya Shirumuteto) zibavanye mu mujyi wa Kigali, bavuye mu bice bitandukanye by’intara y’Uburasirazuba nka Kayonza, Nyagatare n’ahandi, kimwe n’abasanzwe mu bice bitandukanye bya Kigali, berekezaga Bishenyi ngo batege imodoka zibacyura iwabo za Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, hari n’abandi baturutse mu bice bitandukanye banyura mu Ntara y’Amajyepfo bagana mu mujyi wa Kigali, Aba bose bavuga ko gahunda ya Guma mu rugo n’izindi ngamba zari zarafashwe hirindwa CoronaVirus byatumye batabasha gutaha ngo basange imiryango yabo.
Guhera muri iki gitondo, kugeza mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba nta modoka yatwaye abagenzi ibakura Ruyenzi ibajyana i Kigali nibura ifite ibikoresho by’Isuku bifasha umugenzi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Imodoka z’amakampani anyuranye ziraparika Bishenyi mu Murenge wa Runda zitegereje abagenzi zitwara mu bice bitandukanye bitewe n’ibyerekezo byatanzwe na RURA kandi hagakurikizwa ibiciro bishya byatangajwe n’iki kigo cya RURA.
Kuba imodoka ziri kuva i Kigali-Nyabugogo zizana abagenzi ku ruyenzi zikanasubizayo abandi, zidafite ibikoresho by’isuku ( Hand Sanitizer cg amazi n’isabune) umugenzi yifashisha akaraba ( ligne Ruyenzi-Nyabugogo igiciro ni 374Frws), ibi umuyobozi wa RURA yavuze ko atari abizi, ko bagiye kubikurikirana kuko bari barabiganiriyeho n’ubuyobozi bw’Akarere.
Bamwe mu batuye Ruyenzi n’abakozi bajya mu mujyi wa Kigali gukora imirimo itandukanye, bavuga ko uku kurekura urujya n’uruza rw’abavuye imihanda yose ugasanga bose hahurira muri iyi Santere ntoya y’Ubucuruzi, aho uburyo bw’ubwirinzi nabwo usanga mu modoka zitwara abagenzi ntabwo ku bijyanye n’isuku ngo ibi bishobora kubakururira ibyago byinshi byo kwandura Covid-19. Barasaba ko harebwa uburyo bunoze abantu bakagenda ariko hitawe ku kwirinda iki cyorezo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com