Kamonyi/Covid-19: Batewe ubwoba n’abashoferi b’amakamyo binyabya bakiha akabyizi mu macumbi (Lodge)
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, by’umwihariko abaturiye ahazwi nka MAGERWA ( mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi) haruhukira amakamyo atwawe n’abashoferi, bavuga ko batewe impungenge ndetse n’ubwoba, ko bashobora kwanduzwa icyorezo cya Covid-19 n’aba bashoferi b’Amakamyo basohoka bakajya gusambanira mu mazu y’amacumbi (Lodges) ahakikije.
Imibare y’abanduye icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, yagiye itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, yatangaga amakuru ko iki cyorezo kigenda kigaragara cyane mu bashoferi b’Amakamyo aturuka hanze yinjira mu Gihugu. Aba bashoferi ndetse n’amakamyo batwara hari aho baruhukira mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi hazwi nka MAGERWA.
Nubwo bivugwa ko baherekezwa bakagezwa aha hantu, bakaba ntawemerewe kuhasohoka, amakuru agera ku intyoza.com ni uko hari bamwe muri aba bashoferi burira igipangu baparikamo, abandi ngo bagatanga akantu (Ruswa) hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu n’icumi( 5,000-10,000 Frws), bakajya mu macumbi ari hafi aha gusambana n’abagore n’abakobwa.
Rimwe mu macumbi ashyirwa mu majwi cyane, ni ahitwa MAGNIFICA riri nko muri metero 30 uvuye MAGERWA. Ni inyuma y’amazu y’ubucuruzi aritandukanya n’umuhanda w’amabuye ugana ku biro by’Umurenge wa Runda.
Umwe mu baturage uba umunsi ku wundi hafi n’iri cumbi ku bw’akazi, ufite amakuru mpamo kubyo yibonera kenshi n’amaso ye kimwe n’amakuru asangira na bagenzi be, yabwiye umunyamakuru ko aba bashoferi bajya binyabya bakaza muri iyi LOJI (Lodge) bagakora ibyo bakora n’abo babikorana ubundi bagasubirayo.
Avuga ko ubwe hari bane (abashoferi) yiboneye n’amaso ye. Gusa ngo abagore cyangwa se abakobwa bazanwa aha hantu avuga ko atazi aho baturuka, ariko agahamya ko hari abasa n’abakomisiyoneri babifashamo aba bashoferi.
Bamwe mu baturage bavuga ko hari amakuru bumva ko aba bashoferi bazanwa aha kuharuhukira batoroka igipangu, abandi bagasohoka babifashijwemo n’amafaranga baba batanze bajya muri izi gahunda zabo. Ni naho bamwe bahera bavuga ko batewe impungenge n’aya makuru bumva. Basaba inzego z’ubuyobozi kugira icyo zikora mu maguru mashya kuko nta gikozwe bakwisanga bandujwe CoronaVirus muri iyi santere igaragaramo urujya n’uruza rw’abantu benshi.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku Karere kugera ku Mudugudu, mu buryo bweruye bavuga ko aya makuru batayazi, nubwo amakuru mpamo intyoza.com ifite ahamya ko hari bamwe mu baturage babwiye ubuyobozi iby’impungenge batewe n’iki kibazo. Gusa na none muri aba bayobozi hari abemera ku ruhande ko babyumva, ko babibwiwe ariko bakaba nta gihamya barabona, hakaba n’abavuga ko bisaba iperereza ryihariye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com