Musanze: Ubuyobozi bwahagaritse by’agateganyo Gitifu w’Umurenge wa cyuve n’abo bafatanije gukubita abaturage
Nyuma y’aho kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020, hagaragaye amafoto (video) agaragaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, ari kumwe na Gitifu w’Akagari ka Kabeza ndetse na ba DASSO, barimo gukurura mu muhanda abaturage banabakubita, nyuma y’aho kandi RIB itangaje ko yabataye muri yombi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nabwo bwatangaje ko bwabahagaritse mu mirimo by’agateganyo.
Bubinyujije ku rubuga rwa Twitter rw’akarere ka Musanze, ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje buti“ Nyuma y’amakuru ajyanye no gukubita abanturage mu Murenge wa Cyuve, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwahagaritse ku mirimo by’agateganyo ababigizemo uruhare, bakomeje gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe”.
Dore ubutumwa buri kuri twitter y’Akarere ka Musanze;
Umukobwa wakubiswe bikomeye doreko bamuvangiye inshyi, imigeri n’inkoni ubu kugenda akoresha akabando;
Soma inkuru hano umenye icyo RIB yatangaje kuri aba bayobozi ubwo yabafataga, unamenye ibihano bateganyirijwe mu gihe bahamwa n’ibyaha bakurikiranweho:Musanze: Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, uw’Akagari ka Kabeza na ba DASSO 2 batawe muri yombi na RIB
Abantu batari bake bagize icyo bavuga ku kuba Akarere ka Musanze kahagaritse aba bayobozi.
Dore ibitekerezo byabo banyujije kuri twitter;
Munyaneza Theogene / intyoza.com