Kamonyi: Meya ati“ Abahabwa ibyangombwa byo kubaka si abo mu Midugudu itatu gusa”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka kamonyi n’abaza ku hubaka bamaze iminsi bavuga ko batewe impungenge n’itangazo riri kuri twitter y’akarere ka Kamonyi, rigaragaza ko imidugudu ya Nyagacyamo (Runda), Ntebe( Rugalika) na Nyagasozi ho muri Gacurabwenge aribo bemerewe guhabwa ibyangombwa byo kubaka. Meya Kayitesi avuga ko izi mpungenge nta shingiro kuko atari aha honyine hemewe. Anavuga kuri bamwe mu batekenisiye bavugwaho gutinza Dosiye no gutonesha abahabwa Serivise ku nyungu zabo bwite.
Meya kayitesi, aganira na intyoza.com ku mpungenge z’abaturagebitewe n’itangazo babonye, yavuze ko impungenge zabo badakwiye kuzigira kuko iyi Midugudu itatu atariyo yonyine yemerewe gutangwamo ibyangombwa byo kubaka nk’uko babibonye kuri Twitter y’Akarere, ahubwo ngo n’ahandi hemejwe n’inama njyanama y’akarere harahari handi hashyizwe ku rubuga rw’Akarere ka kamonyi.
Abajijwe niba abafite ibibanza muri iyi Midugudu itatu aribo bemerewe gusa guhabwa ibyangombwa byo kubaka, yagize ati ati “ Oya. Hari n’izindi Site zitunganyije zitakomwe zizakomeza gutangwaho ibyangombwa. Umwanzuro w’inama njyanama uvuga site zemerewe guturwa uriho kuri website y’Akarere n’izindi mbuga z’Akarere”.
Meya kayitesi, avuga ko nta muturage wa kamonyi cyangwa se undi ushaka kuza kuhatura ukwiye kugira impungenge kuko mu bice bitandukanye by’Akarere hari ahatunganirijwe gukomeza guturwamo nubwo atari hose. Avuga ko kureba ahemewe byoroheye buri wese wasura imbuga z’akarere.
Meya avuga iki ku kibazo cya bamwe mu batekenisiye bavugwaho gutinza nkana ibyangombwa by’abaturage no kuba hari ababishyira ba nyirabyo mu ngo za?
Meya kayitesi, avuga ko ibyo gutinza ibyangombwa ku basabye bashaka kubaka bigoye kuba byatinzwa n’umuntu kuko bikorerwa online. Avuga ko sisitemu ( System) ibigaragaza, igihe umuntu yabitangiye, icyabivuzweho (feedback yahawe) n’abakozi.
Avuga ko iyo habayeho kuba umuntu yatinzwa ku cyangombwa kandi yujuje ibisabwa akabona hari amananiza ashyirwaho, asaba uwo ubona ko arimo kubikorerwa kubimenyesha ubuyobozi bw’Akarerekugira ngo bukurikirane uwo ariwe wese waba yabikoze.
Gusa na none, ngo hari ikibazo cy’abantu bashaka ibyangombwa byo kubaka bagatuma aba inginieur( abashinzwe kububakishiriza), bahabwa feedback ( ibisobanuro kubyo basabye) nti babigeze kuri banyirubwite ahubwo bakagenda bavuga ko ari Akarere kabitindije, nyamara ikibazo kiri kuri bene gusaba ibyangombwa n’abo batuma.
Ibijyanye no kuba hari bamwe mu bakozi( abatekenisiye) bafasha cyangwa se borohereza bamwe kubona Serivise mbere y’abandi, ndetse hakaba n’abazijyana mu ngo z’abaturage( bazisangisha abasabye ibyangombwa iwabo), bitewe n’inyungu bwite, avuga koi bi atari byo, ko kandi uwabifatirwamo yakurikiranwa akabihanirwa n’amategeko.
Amasite azakomeza gutangwamo ibyangombwa byo kubaka ni;
Mu Murenge wa Gacurabwenge hari Site eshatu arizo; Mushimba, Rubona ( izi zaciwemo imihanda muri gahunda ya Leta) hamwe na Site ya Nyagasozi irimo kurangira gutunganywa.
Mu Murenge wa Rugalika hari Site ya; Ntebe irimo kurangira gutunganywa, mu gihe ahandi hose hahagaritswe.
Mu Murenge wa Runda Site zemewe ni; Rubumba, Rugazi, Nyabitare na Nyagacaca (aha ngo hakaba haragejejwe ibiborwa remezo bikenewe), Nyagacaca yamaze kuzura ikenewe gusa kongerwamo imihanda, na Site ya Nyagacyamo unyuze kamiranzovu irimo kurangira gutunganywa.
Iyi Mirenge ya Runda, Rugalika na gacurabwenge, ivugwamo iyi Midugudu yemerewe gutangwamo ibyangombwa byo kubaka, yose uko ari itatu igize igice cy’umujyi w’akarere ka kamonyi. Iyi Mirenge itatu kandi niyo iri muri Master Plan (igishushanyo mbonera) y’Umujyi ari naho Akarere gatanga ibyangombwa. Ahandi birakomeza gukorwa uko bisanzwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com