Menya ukuri mpamo k’umugore umwe rukumbi uherutse kubabarirwa na Perezida Kagame
Yitwa Uwase Jaqueline Jaribu, akaba yaraburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ruri I Nyarugenge ruhaburanishiriza imanza z’inshinjabyaha. Yashinjwe Gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika. Kubabarirwa k’uyu mugore, byasohotse mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 18/05/2020.
Madame Uwase, uvugwa mu rubanza RP 00221/2019/TG/NYGE rwaburanishirijwe mu ruhame kuwa 11 Nyakanga 2019. Yarezwe icyaha cyo gutuka cyangwa gusebya Nyakubahwa perezida wa Repubulika.
Yarezwe n’Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha yagikoze kuwa 29 Ugushyingo 2018 ku I saa yine z’ijoro( 22h00), mu Mudugudu w’Intwari, Akagari ka Rwezame, Umurenge wa Rwezamenyo, ho mu karere ka Nyarugenge, ubwo yari mu kabari.
Iki cyaha cyo gutuka cyangwa gusebya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 236 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Nyuma yo gusuzuma ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha no kwiregura k’uregwa wanemeraga icyaha, urukiko rwanzuye ko; Uwase Jaqueline Jaribu ahamwa n’icyaha cyo gutuka cyangwa gusebya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka icumi (10) muri gereza ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi magana arindwi (700,000Frws). Rwategetse kandi ko uyu Uwase asonerwa kwishyura amagarama y’urubanza bitewe nuko afunzwe.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, ingingo yaryo y’109, iha ububasha Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com