Gatabazi JMV, nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Guverineri yasabye imbabazi Perezida Kagame
“Ndasaba imbabazi ku cyo aricyo cyose naba naragutengushyeho”. Ni amwe mu magambo yo gusaba imbabazi k’uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney. Hari muri iki gitondo cya tariki 26 Gicurasi 2020, ubwo abinyujije kuri twitter yasabaga imbabazi Perezida Kagame. Ni nyuma y’uko mu ijoro rya cyeye, akuwe ku mwanya yari amazeho imyaka 2 n’amezi 9.
Gatabazi Jean marie Vianney, abinyujije kuri Twitter yanditse ashimira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Kagame Paul ku cyizere n’amahirwe yamuhaye akaba yari amaze imyaka ibiri n’amezi icyenda ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Yashimiye kandi muri rusanjye abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, imikoranire itagira amakemwa bamugaragarije, hakaba hari ibyo bagezeho mu gihe bamaranye.
Gatabazi, mu butumwa bwe busaba imbabazi yanditse mu rurimi rw’icyongereza, ugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati “ Ndasaba imbabazi ku cyo aricyo cyose nabatengushyeho, Nyakubahwa Paul Kagame, na RPF-Inkotanyi, n’Abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje indi Paje y’Ubuzima bwanjye ngakomeza gukorera Igihugu mu mbaraga zanjye, kandi nzakunambaho, Nyakubahwa Perezida na RPF”.
Gatabazi Jean marie Vianney, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2017, ubwo yari akuwe mu Nteko ishinga amategeko. Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2020 ryavugaga ko akuwe kuri uyu mwanya, we na Guverineri Emmanuel K. Gasana w’Intara y’Amajyepfo. Muri iri tangazo nta busobanuro bw’ibyo bazize, ariko hagaragaramo ko hari ibyo bakurikiranweho bagomba kubazwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com