Ibuprofen isanzwe ikoreshwa mu kugabanya ububabare igiye kugeragezwa kuri Covid-19
Umuti wa Ibuprofen usanzwe ukoreshwa mu kugabanya ububabare, abahanga muri Siyansi bagiye kuwugerageza ngo barebe niba utakwifashishwa mu gufasha abari mu bitaro kubera icyorezo cya Coronavirus.
Abagize itsinda ry’abahanga bo ku bitaro by’i Londres ( mu Bwongereza) bya Guy’s na St Thomas ndetse na King’s College London batekereza ko uyu muti wa Ibuprofen , usanzwe ufasha mu koroshya ububabare, ushobora kuvura abafite ibibazo byo guhumeka.
Aba bahanga muri Siyanse, bizeye ko uyu muti udahenze ushobora gufasha abarwayi kuva ku byuma bibafasha guhumeka (ventilators). Muri iri geregeza ryiswe Liberate, kimwe cya kabiri cy’abarwayi bazahwabwa ibuprofen nk’inyongera y’ubundi buvuzi bahabwa.
Iri gerageza rizakoresha ubundi bwoko budasanzwe bwa ibuprofen, aho gukoresha ibinini bisanzwe abantu bagura. Ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bugaragaza ko uyu muti ushobora kuvura ibimenyetso byo guhumeka nabi, kimwe mu biranga umuntu urembejwe na coronavirus.
Prof Mitul Mehta wo mu itsinda rya King’s College London agira ati: “Tugomba gukora igerageza kugira ngo turebe niba ibivamo bihuye n’ibyo twiteze”.
Mu bihe bya mbere by’iki cyorezo byavugwaga ko ibuprofen ishobora kuba ari mbi ku bantu mu gihe bayifata bafite ibimenyetso byoroheje by’iyi virus. Ibi byashimangiwe na Olivier Véran, Minisitiri w’ubuzima w’Ubufaransa, wavuze ko gufata imiti nka ibuprofen bishobora gutuma umuntu aremba. Yatanze inama yo gufata paracetamol ahubwo.
Abahanga mu buvuzi, nyuma baje kwemeza ko kimwe na paracetamol, ibuprofen nayo igabanya umuriro kandi irwanya ibimenyetso by’ibicurane bityo nayo kuyifata nta cyo bitwaye.
Ikigo cy’ubuzima cya Leta y’Ubwongereza, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, kigira inama abafite ibimenyetso byoroheje bya coronavirus gufata mbere na mbere paracetamol kuko ariyo ifite ingaruka zo ku ruhande nkeya kurusha ibuprofen.
Munyaneza Theogene /intyoza.com