Icyorezo cya Ebola ntikikirangwa mu burasirazuba bwa DRC
Abategetsi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batangaje ko icyorezo cy’indwara ya Ebola kimaze imyaka igera muri itatu kiyogoza uburasirazuba bw’iki gihugu cyarangiye. Abantu barenga ibihumbi bitatu barakirwaye mu gihe abasaga ibihumbi bibiri cyabahitanye.
Dr Longondo Eteni, Minisitiri w’Ubuzima wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC wari I Goma ho mu burasirazuba bw’iki gihugu kuri uyu wa 25 Kamena 2020, yatangaje ku mugaragaro ko icyorezo cya Ebola cyarangiye, ko kitakirangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru yatangaje ko Minisitiri Longondo yashimiye ubwitange n’uruhare byaranze buri wese muri uru rugamba rutari rworoshye, ariko by’ubwihariko uruhare rw’imiryango mpuzamahanga itandukanye ku nkunga y’uburyo bwose yafashije kurwanya iki cyorezo.
Avuga ko ukwitanga no kugira icyerekezo byabafashije gutsinda uru rugamba ko kandi bafite umukoro wo gukomeza gutsinda ibibabera inzitizi mu kugera ku iterambere ry’igihugu.
Icyorezo cya Ebola cyatangajwe bwa mbere kuwa 01 Kanama 2018, abagiketsweho ni 3463, mu gihe 3317 byemejwe ko bakirwaye. Muri aba bahamijwe ko bakirwaye, cyahitanye 2277 nkuko byatngajwe na Dr Longondo Eteni, Minisitiri w’Ubuzima wa DRC.
Munyaneza Theogene / intyoza.com