Ubusambanyi bw’abakozi ba UN/ONU bakoreye mu modoka bwabaviriyemo guhagarikwa mukazi
Amashusho-Video igaragaza abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakorera ubusambanyi mu modoka mu gihugu cya Israeli yatumye uyu muryango ubashyira mu kiruhuko kidahemberwa. Ni nyuma y’ibirego by’imyitwarire mibi mubijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu modoka y’akazi.
Abafashwe iyi videwo ni abagabo babiri bari mu modoka iriho ikirango cya ONU mu muhanda mukuru wo mu murwa mukuru Tel Aviv, ku gice cyawo giherereye hafi yo ku nyanja.
Muri iyo videwo, umugore wambaye ikanzu itukura agaragara atandukanyije amaguru ku mugabo wicaye mu mwanya w’inyuma w’imodoka.
ONU yatangije iperereza kuri iyo videwo y’amasegonda 18 nyuma yaho ihererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize kwa Kamena 2020. Stéphane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU, yavuze ko “yaguye mu kantu kandi yababajwe” n’iyo videwo.
Ubu, ONU ivuga ko abo bagabo bari muri iyo videwo umwirondoro wabo wamenyekanye. Bakaba ari abakozi ba ONU bo mu ishami rigenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’agahenge, rizwi nka UNTSO mu mpine, rigizwe n’abagenzuzi ba gisirikare bakorera muri Israel.
Abo bakozi babiri bahagaritswe ku kazi badahembwa kugeza iperereza ku byabaye rirangiye.
Bwana Dujarric ejo ku wa kane yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uko guhagarikwa kwabo bikwiye “kubera ubukana bw’ibirego byo kunanirwa gukurikiza amabwiriza y’imyitwarire aba yitezwe ku bakozi bakorera mu mahanga”.
Ati: “[Ishami] UNTSO yongeye gukora gahunda ikomeye y’ubukangurambaga mu kwibutsa abakozi bayo inshingano zabo zijyanye n’imyitwarire y’abakozi ba UN”.
ONU ifite amategeko akaze areba abakozi bayo ajyanye n’imyitwarire ku mibonano mpuzabitsina. Abakozi bashobora gufatirwa ingamba zijyanye n’imyitwarire iyo bigaragaye ko bayarenzeho. Bashobora gukurwa mu gihugu bari baroherejwemo gukora akazi cyangwa bakirukwanwa mu bikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro. Ariko igihugu cyabo ni cyo gifite inshingano yo kugira izindi ngamba kibafatira cyangwa kikabarega mu nkiko.
ONU imaze igihe ihozwaho ijisho kubera ibirego by’imyitwarire mibi mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuri bamwe mu bakozi bayo bo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’abandi.
Mu myaka ya vuba ishize, ibyo birego byagarutsweho kenshi. Mu mwaka wa 2019, hari ibirego 175 by’ihohoterwa mu mibonano mpuzabitsina bishinjwa abakozi ba ONU, nkuko icyegeranyo cya ONU kibivuga.
Muri ibyo birego, 16 byari bifite gihamya, 15 nta gihamya byari bifite naho ibindi byose bisigaye byari bigikorwaho iperereza.
António Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, yijeje ko uyu muryango ufite ingamba yo “kutihanganira na busa” imyitwarire mibi mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku bakozi bawo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com