Dr Habumuremyi Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda arafunzwe
Kuva kuwa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020, Dr Habumuremyi Pierre Damien yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB. Akurikiranweho ibyaha bitandukanye bivugwa ko yakoze mu gihe yari ashinze Kaminuza ye ya Christian University Of Rwanda. Hanatawe muri yombi kandi Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo-UNATEK (Vice Chancellor) iherutse gufungwa burundu.
Amakuru yitabwa muri yombi rya Dr Habumuremyi Pierre Damien ndetse na Prof Egide Karuranga yemejwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaba-RIB, aho rwemeje ko batawe muri yombi kuwa Gatanu.
Dominique Bahorera, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko ibyaha bakekwaho babikoze mu nyungu z’amashuri bayoboye, umwe nka nyiri Ikigo, undi nk’umuyobozi w’Ikigo.
Yirinze gutangaza uburyo ibi byaha bakekwaho babikoze, avuga ko bikiri gukorwaho iperereza, ko nirirangira dosiye zabo zizashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Dr Habumuremyi, yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2014. Nyuma mu mwaka wa 2017 ashinga Kaminuza yise Christian University Of Rwanda-CHUR, ikorera muri St Paul Kigali ikagira n’ishami ryayo I Karongi.
Mu Mwaka wa 2015, nyuma y’amezi agera kuri 7 Dr Habumuremyi akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yagizwe Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor).
Bivugwa ko Dr Habumuremyi ibyo akekwaho yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga kaminuza ya CHUR mu 2017, ariko ngo bikaba byarakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.
Ibibazo by’iyi Kaminuza ya Dr Habumuremyi Pierre Damien bimaze igihe bivugwa, aho abarimu bagiye bahagarika akazi kubera kudahembwa, kutishyura ubukode bw’inyubako z’ikigo, kutagira ibikoresho n’ibindi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com