Bill Gates asanga urukingo rwa Coronavirus n’imiti kuri yo bidakwiriye kwiharirwa n’abifite
Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates, yaburiye ko icyorezo cya coronavirus kizakomeza kubaho mu gihe imiti ikoreshwa mu guhangana nacyo ndetse n’urukingo rushobora kuboneka bihawe abifite gusa. Asanga imiti nk’iyi ikwiye kugera mu gihugu byose biyikeneye kurusha ibindi.
Bill Gates w’imyaka 64 y’amavuko, yavugiye mu nama yakoresheje mu buryo bw’ikoranabuhanga-kuri internet, ko niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho “icyorezo kimara igihe kirekire, kirimo akarengane kurushaho kandi gihitana abantu benshi kurushaho“.
Mu gihe hakomeje ibikorwa byinshi byo gukora inkingo, ndetse ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikaba bikomeje kubishoramo za miliyari z’amadolari, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko hari impungenge ko ibihugu bikize kurusha ibindi byaziharira imiti yatanga icyizere cyo kuvura Covid-19.
Akanama k’Uburayi ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) byaburiye ko hashobora kubaho uguhatana kutari kwiza, mu gihe abategetsi bamwe bo muri Amerika bavuze ko bazashyira imbere abaturage b’Amerika.
Munyaneza Theogene / intyoza.com