Imbaraga zishyirwa mu kubaka amashuri zigomba gushyirwa no mu kuzana abana kwiga-Goverineri Kayitesi
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yasabye abayobozi muri iyi Ntara by’umwihariko abo mu karere ka Nyaruguru gushyira imbaraga mu kuzana abana ku mashuri kuko aba yubatswe kugira ngo yigirwemo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 ubwo yatahaga ibyumba by’amashuri bishya byuzuye.
Mu karere ka Nyaruguru, niho habaye ahambere huzuye ibyumba by’amashuri mu ntara y’Amajyepfo aho hamaze kuzura ibyumba 71 n’ubwiherero 96. Ibi byumba byubatswe muri gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri kuko byatumaga abana batiga neza kubera ubwinshi.Bamwe mu babyeyi twaganiriye barimo Niragire Catherine urerera mu kigo cy’amashuri abanza cya Rutobwe, avuga ko abana batakundaga kwiga kubera kwiga ari benshi bamwe bakiga bahagaze.
Yagize ati”abana batubwira ko biga bahagaze kandi ari benshi cyane kandi abarimu ntibabagereho bose mu gukosora”.
Si ababyeyi gusa babonaga ko abana babo babangamiwe n’ikibazo cy’ubucucike, kuko n’abarimu ubwabo bagaragaza ko byari ikibazo kwigisha abana 80 cyangwa barenga kandi usabwa kugera kuri buri wese.Umwalimu wigisha ku ishuri ribanza rya EP Rutobwe yagize ati:” kuba tubonye ibindi byumba bizadufasha kwigisha neza, bitume abana batsinda neza ndetse bakunde no kwiga kuko bazaba bisanzuye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yashimye uburyo akarere ka Nyaruguru kaje Ku isonga mu kuzuza amashuri. Ari ko asaba abayobozi gushyira Imbaraga mu kuzana abana kwiga ntihagire usigara.
Yagize ati:” Imbaraga ziba zakoreshejwe mu kubaka amashuri ni nyinshi, bityo ziba zigomba no gukoreshwa kugira ngo abana bose bige. Amashuri yubatswe ntabone abanyeshuri ntacyo byaba bimaze”.
Mukarere ka Nyaruguru hari kubakwa ibyumba by’amashuri 541 n’ubwiherero 750. Hakaba huzuye ibyumba 71 n’ubwiherero 96. Aka karere niko kambere muri iyi Ntara kujuje ibyumba by’amashuri kandi bigatahwa ku mugaragaro. Iki ni nacyo gikorwa cya mbere uyu muyobozi w’Intara atashye bwa mbere kuva ahawe ubutware bw’iyi ntara.
intyoza.com