Abacanshuro 160 b’Abanyesudani batawe muri yombi bagiye kurwana muri Libiya
Igisirikare cy’Igihugu cya Sudani cyafatiye ku rubibe rwacyo na Libiya abanyagihugu bagera mu 160 barimo n’abanyamahanga babiri, bose bavuga ko bari bagiye muri Libiya kurwana nk’Abacanshuro.
Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, umuyobozi w’igisirikare cya Sudani cyo muri iki gihe cy’inzibacyuho yavuze ko badashobora kwemera ko hari abacanshuro b’abanyesudani bajya kurwana muri Libiya.
Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2020, itsinda ry’abahanga ba ONU ryavuze ko hari abarabu benshi bo muri Sudani mu ntara ya Darfur n’abo mu gihugu gituranyi cya Chadi barimo bararwana nk’abacanshuro muri Libiya.
Mu kwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka wa 2020, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, Sudani yafashe abandi bantu 122 barimo abana umunani muri Darfur bari mu myiteguro yo kujya kurwana nk’abacanshuro mu ntambara muri Libiya.
Munyaneza Theogene / intyoza.com