Ikinyobwa cya Mburwa mu isura nshya y’uburyohe
Abakunzi b’ikinyobwa cya Mburwa, gikorwa n’uruganda Mburwa Production bongeye gushyirwa igorora, aho iki kinyobwa cyaje mu isura nshya y’icupa( Canette) ikozwe mu buryo bwa gihanga kandi bwizewe mu mutekano usesuye, budashobora kwiganwa ndetse n’iki kinyobwa ubwacyo kikaba cyizewe mu buziranenge.
Munyankumburwa Jean Marie, ukuriye uruganda Mburwa Production yabwiye intyoza.com ko iki kinyobwa kije kiri ku rwego rwo hejuru kuko cyahinduwe mu buryo bwa gihanga kandi bwujuje ubuziranenge ngo kirusheho kunogera no kuryohera abagifata muri rusange.
Ni ikinyobwa cyije mu isura nshya kubigeze kumva iri zina [Mburwa] mbere, kikaba kandi cyashyizwe no mu icupa-Canette bishya, kandi byose byizewe mu mutekano waba uw’ikinyobwa n’icupa.
Munyankumburwa, avuga ko iki kinyobwa cyahinduwe kigakorwa mu buryo gishobora kubikwa igihe kirekire, kigakorwa kandi mu buryo bucyongerera uburyohe burushije ubwari busanzwe kandi noneho ukaba ushobora no kukigura ukagenda ukinywa nta ngurane y’icupa kuko kiri muri Kanete(Canette).
Iki kinyobwa, gifite umwihariko ugitandukanya n’ibindi haba mu buryohe ndetse no mu buryo bw’ibyo umubiri ukeneye kuko bimwe mu bikigize birimo Tangawizi, ubuki, amazi n’ibindi utashidikanya ko ari nkenerwa no mu buzima busanzwe.
Ikinyobwa cya Mburwa, gikorerwa mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi. Nyuma yo gushyirwa muri Canette, ubu cyatangiye kugera hirya no hino mu gihugu ku basanzwe bakizi n’abandi bashaka kumva ikinyuranyo cy’uburyohe nyabwo. Ni ikinyobwa kandi kinongerera umubiri imbaraga n’akanyabugabo mu buryo budashidikanywaho.
Munyaneza Theogene / intyoza.com