Polisi yasabye umukobwa gukuramo akenda kambarwa mu “mihango”-Cotex ngo imusake
Icyegeranyo kirebana n’ibyo gucunga umutekano mu gihugu cya Australia kigaragaza ko muri Sydney igipolisi cyasabye umukobwa ukiri muto gukuramo cyangwa se kwambura agatambaro abagore/abakobwa Bambara bari mu mihango kazwi nka Kotegisi-Cotex mu gihe barimo kumusaka. Ibi ngo ni ibintu bimaze gukorerwa benshi, bikaba byarazamuye umwuka mubi, aho abagore n’abakobwa babifata nk’agasuzuguro no kubatesha agaciro.
Iki gikorwa cyakozwe na Polisi, kiri mu bintu bitanu byerekana imyitwarire itanoze y’abapolisi mu matohoza/iperereza yakozwe mu mwaka ushize wa 2019 mu bikorwa bitanu by’isaka byakozwe babanje gutegeka abantu kwambura ibyo bambaye, ibintu byateye ukutumvikana muri Sydney.
Icyegeranyo kivuga ko byinshi muri ibyo byabereye mu nzu z’umuziki/mutubyiniro, kandi bikaba byaratumye ababikorewe biyumva ko “basuzugujwe kandi bateshejwe agaciro“. Igipolisi cya New South Wales kivuga ko kizagenzura neza ibiri muri icyo cyegeranyo.
Icyegeranyo cy’itsinda rishinzwe imyitwarire y’abashinzwe umutekano, gihamagarira abapolisi gusaba imbabazi umwe mu bakobwa babikorewe, kikanavuga ko hari n’ahandi byabayeho bigatuma umupolisi ahagarikwa mu kazi.
Ibi byagiye kujya ahagaragara nyuma y’aho ababyeyi b’abakobwa/abagore babikorewe bitotombeye cyane bigatangazwa mu binyamakuru byaho.
Icyo cyegeranyo, nkuko BBC ibitangaza, kivuga ko ibibazo bijyanye n’uko isaka nk’iryo ryaba ryemewe n’amategeko bihora bigaruka igihe cyose, hose bakaba bakora ibyo barimo barashakisha ibiyobyabwenge.
Munyaneza Theogene / intyoza.com