• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/08/26
Ruhango: Abakomoka i Mbuye bahagurukiye guteza imbere aho bakomoka
14/08/26
Huye: Polisi yahuguye abakorera n’abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro
14/08/26
RIB na Polisi, beretse Itangazamakuru abarimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd bakekwaho ibyaha bitandukanye
14/08/26
Kamonyi: Turasaba Ababyeyi ko Umuganura utaba umuhango gusa-Visi Meya Uzziel Niyongira

Bobi Wine witegura guhangana na Perezida Museveni mu matora yashinze umutwe wa Politiki

Umwanditsi
July 23, 2020

Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, akaba umunyepolitike ukomeye mu batavuga rumwe na Leta ya Uganda yashinze ishyaka rishya yise “ National Unity Platform “, aho ari mu mugambi wo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Uganda.

Iri Shyaka yise, “National Unity Platform” imbere y’amatora y’umukuru w’igihugu, yizeye ko azahagararira amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Perezida Museveni nawe wamaze kwerekana ko aziyamamaza gukomeza indi manda.

Bobi Wine, ni umucuraranzi uzwi cyane akaba n’intumwa ya rubanda. Izina rye ry’ukuri ni Kyagulanyi Ssentamu. Ayoboye ishyaka rya politike, “People Power” rifite abayoboke b’abanyayuganda batari bake. Ni ishyaka risaba Prezida Yoweri Museveni kuva ku butegetsi agafata ikiruhuko cyo mu za bukuru.

Bobi Wine, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, yagiye ahagarikwa kenshi ndetse agatabwa muri yombi, agafungwa inshuro nyinshi, harimo no gushinjwa ibyaha by’ubuhemu we yagiye ahakana.

Mu gihe uguhura kw’abantu benshi bibujijwe muri iki gihe, abashaka guhatanira intebe y’umukuru w’Igihugu biteguye guhangana n’abashinzwe umutekano bagamije gutatanya abantu bagiye mu hikorwa bihuza abantu benshi bamagana Leta.

Prezida Museveni ashinja Bobi Wine n’abandi banyapolitike batavuga rumwe na Leta ko bashuka abakiri bato bakabajyana mu bikorwa by’imyigaragambyo. We arabihakana akavuga ko nta bwicanyi no guteza impagarara, kandi ko nta mugambi bafite wo gushinga umutwe wa gisirikare w’ishyaka ryabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6013 Posts

Politiki

4259 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1069 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga