Kamonyi: Minisiteri y’Uburezi yatindije ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri
Mu gihe hirya no hino mu gihugu bari mu kurwana n’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri, hamwe mu hagomba kubakwa bashyira mu majwi Minisiteri y’uburezi kuba nyirabayazana w’itinzwa ry’ibikoresho byo kubaka ibi byumba. Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine avuga ko iki kibazo koko cyabaye, ariko ko mu byumweru bitarenga bibiri kiraba gikemutse, ndetse ngo ukwezi kwa Munani ibyumba byose bikaba bibonetse.
Ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2020 yasuraga aho ibikorwa byo kubaka amashuri bigeze mu Kerere ka kamonyi, yagejejweho ikibazo cy’itinzwa ry’ibikoresho bituruka ku rwego rwa Munisiteri ayoboye, yemera ko ikibazo koko cyabaye ariko avuga ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kiraba gikemutse.
Mu gukemuka kw’iki kibazo, Minisitiri Uwamariya avuga ati“ Biradusaba gushyiramo ingufu zigaragara zijyanye no kuhageza ibikoresho vuba hihutirwa kubera ko na Site zarateguwe ariko kubera ko hari ibikibura biradusaba kongera ingufu kugira ngo ibikoresho bituruka kuri Central Level( ku rwego rwa Munisiteri) bihagere vuba hashoboka”.
Akomeza ati“ Twifuza ko mu byumweru 2 ibikoresho byose bisabwa gutangiza/kuzamura byaba byageze kuma site. Icyo gihe mu byumweru 2 byahageze mfite icyizere ko ukwezi kwa Munani kwarangira amashuri yuzuye nkuko tubyifuza”.
Minisitiri Uwamariya, avuga ko icyatindije ibikoresho ari uko ibyinshi bituruka hanze y’igihugu. Gusa afite icyizere ashingira ku kuba ubu ngo ibyari bikenewe byose byarabonetse ku buryo harimo kunozwa uburyo bwo kubigeza aho bikenewe.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee avuga ko muri aka karere, ibyumba by’amashuri birimo kubakwa biri mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kirimo ibyumba byo mu mwaka w’Ingengo y’imari ya 2019-2020, aho avuga ko byari byaratindijwe n’ibikoresho ariko ubu ngo iyubakwa ryabyo rikaba rigeze ku rugero rwa 80%. Ni ibyumba 82 n’ubwiherero 96. Byose ngo ahenshi harabura gusakara n’amasuku ya nyuma, ku buryo hari icyizere ko mu cyumweru kimwe bishobora kuba birangiye.
Meya Tuyizere, avuga ko ibyumba bibarizwa mu cyiciro cya kabiri byo mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021 aribyo biteje ikibazo kuko ku ngengo y’imari ya Leta hari ibyumba 434 n’ubwiherero 643, mu gihe ku nkunga ya Banki y’Isi hari ibyumba 229 n’ubwiherero 320. Ibi ngo ahenshi ntaho biragera ndetse hari n’aho bataratangira.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka kamonyi, Tuyizere Thaddee akomeza avuga ko iyubakwa ry’ibi byumba rikiri kure bitewe n’itinda kuboneka ry’ibikoresho by’ibanze bigomba gutangwa na Minisiteri y’Uburezi. Avuga ko ibyagombaga gukorwa ku rwego rw’akarere byakozwe.
Site zigera kuri 68 zigomba kubakwa muri kamonyi ntabwo ziratangira, ku buryo hari n’ahatarasizwa. Gusa ngo mu gihe ibikoresho byaboneka, icyizere cyo kurangiza ibi byumba kirahari kuko ngo ahari ibikoresho nkenerwa kubaka ntabwo biba ikibazo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com