• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/03/26
Kamonyi: Hatangijwe gahunda yihariye, idasanzwe yahawe izina,“ TUGANIRIRE MU MUDUGUDU”
03/03/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
03/03/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
03/03/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku

Ifoto y’umwana ufite umuneke yegamiye imodoka yagereranijwe n’imibonano mpuzabitsina, iteza ikibazo

Umwanditsi
August 4, 2020

Uruganda rukora imodoka rwo mu Budage rwasabye imbabazi kubera ifoto yamamaza yerekana umwana ari kurya umuneke ari imbere y’imodoka igezweho, ifoto yatumye benshi kuri Twitter banenga uru ruganda.

Mu butumwa busaba imbabazi, Audi yanditse iti: “Turabumva kandi reka dushimangire ibi: Twita ku bana. “Turasaba imbabazi dukomeje kuri iyi foto idafite igisobanuro kandi twizeza ko ibi bitazongera mu gihe kizaza”.

Benshi bari bavuze ko ifoto y’uyu mwana ishyira ubuzima mu kaga.

Abandi bavuze ko ifite icyo ivuze mu mibonano mpuzabitsina, kuko umuneke n’imodoka za siporo bikunze gukoreshwa nk’ibiranga ubushake bukabije bw’abagabo muri icyo gikorwa.

Iyi foto, Audi yayishyizeho amagambo asobanuye ngo: “Reka umutima wawe utere vuba, muri byose.”

Uru ruganda nkuko BBC ibitangaza, ruravuga ko ruri gukora iperereza ku buryo iyi foto yaje gutangazwa. Gusa ntabwo yavanywe ku rubuga rwabo rwa Twitter.

Mu kwezi kwa gatanu, uruganda rutura rw’imodoka Volkswagen, ari narwo nyiri Audi, rwaneguwe mu buryo nk’ubu ku mbuga nkoranyambaga kubera kwamamaza. Rwari rwatangaje amashusho yamamaza arimo umugabo w’umwirabura uri gukorakorwa n’intoki z’abagore b’abazungukazi, mbere y’uko bamuhirika bamuvana iruhande rw’imodoka ya VW Golf.

Iyi modoka ya Audi RS4 uru ruganda ruyita imodoka y’umuryango, ruvuga ko ariyo mpamvu hakoreshejwe ifoto iriho umwana arya umuneke. Nubwo kuri Twitter hari abari abagaragaje ko iyi foto ntacyo itwaye, imbaraga z’abatayishimye zabaye nyinshi bituma uru ruganda rusaba imbabazi.

Munyaneza Theogene/ intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5932 Posts

Politiki

4181 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1042 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga