Inkubi y’umuyaga wiswe Isaias iteje akaga mu burasirazuba bwa Amerika
Serwakira ivanze n’imvura nyinshi yahawe izina rya Isaias ikomeje kwibasira intara z’Amerika zikora ku nyanja ya Atlantika, muri Leta za Carolina y’amajyepfo-South Carolina n’iy’amajyaruguru-North Carolina, aho ikomeje guteza imyuzure.
Abategetsi bavuze ko inkubi y’umuyaga iherekejwe n’imvura nyinshi byaciye intsinga z’amashanyarazi mu ngo no mu nzu z’ubucuruzi muri izo leta zombi. Uwo muyaga waje uturutse mu nyanja ya Atlantika wageze ku butaka ufite umuvuduko w’ibirometero 140 ku isaha.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, imvura yaje iwuherekeje yageze ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maryland mu kigobe cya Delmalva ugeze ku muvuduko w’ibirometero 110 ku isaha.
Uwo muyaga nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, urimo imvura yateye imyuzure uteganijwe no mu zindi leta zo mu burasirazuba bw’Amerika. Abashinzwe iby’iteganyagihe batanze imbuzi/baburiye ko bizahera muri Leta ya Virginia mu burasirazuba bushyira amajyepfo y’igihugu bikagera muri Leta ya Maine mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwacyo.
Perezida Donald Trump yashyizeho ibihe bidasanzwe muri Leta ya North Carolina, na Florida ategeka ko hashyirwaho uburyo abakozi ba leta bafasha abatewe ibibazo n’iyo nkubi y’umuyaga iherekejwe n’imvura nyinshi.
Photo/Newscabal
Munyaneza Theogene / intyoza.com