Kirehe: Abasore 2 bakekwaho gukora inyandiko mpimbano batawe muri yombi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama 2020 Polisi ikorera mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga yafashe abasore babiri bakoraga inyandiko mpimbano. Abafashwe ni Urimubabo Emmanuel w’imyaka 30 na Hakizimana Jean Baptiste w’imyaka 26, bafashwe nyuma yo gukora ibyangombwa bitangwa n’ikigo cya Leta cy’uburezi (REB), ibyangombwa bigaragaza ko umunyeshuri yarangiye ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko biriya byangombwa byari byakorewe uwitwa Bikorimana John w’imyaka 18 na Tuyizere Joseph w’imyaka 26, aba bakaba ari nabo babifatanwe.
CIP Twizeyimana yagize ati “Tuyizere na Bikorimana bafatiwe aho bari bagiye kwaka akazi kabasabaga kuba bafite icyangombwa cy’uko barangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye cyangwa umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye. Barabyerekanye birasuzumwa ababyakiraga basanga ni ibihimbano bahamagara Polisi.”
CIP Twizeyimana akomeje avuga ko bariya basore bamaze gufatwa bavuze ababakoreye izo nyandiko, nibwo berekanye Urimubabo Emmanuel na Hakizimana Jean Baptiste. Ni mu gihe nyamara Tuyizere na mugenzi we bigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Abakoraga ziriya nyandiko mpimbano bafatanwe mudasobwa n’ibindi bikoresho bifashishaga bakora izo nyandiko. CIP Twizeyimana ati “Abapolisi bageze kwa Urimubabo bahasanga mudasobwa n’ibindi bikoresho yifashishaga akora ziriya nyandiko.”
Abafashwe nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaja (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyarubuye kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Munyaneza Theogene / intyoza.com