Umugabo wishe arashe abantu 51 mu Misigiti yakatiwe gufungwa burundu muri New Zealand
Urukiko rwo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) rwakatiye gufungwa burundu umugabo wishe arashe abantu 51 mu misigiti ibiri, ntiyemerewe no kuba yarekurwa mu gihe yaba yitwaye neza muri gereza. Ni we muntu wa mbere mu mateka y’iki gihugu uhawe iki gihano.
Umunya-Australia Brenton Tarrant w’imyaka 29 y’amavuko, wageze muri New Zealand mu mwaka wa 2017, yemereye urukiko ko yishe abantu 51 akanagerageza kwica abandi 40 ndetse yemera n’icyaha kimwe cy’iterabwoba.
Umucamanza yavuze ko ibyo yakoze “atari ibya kimuntu”, yongeraho ko “atagaragaje impuhwe”. Icyo gitero yagabye kuri iyo misigiti ibiri ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2019, akanagitangaza ku rubuga rwa internet kiri kuba, cyatumye abatuye isi bagwa mu kantu.
Uku gukatirwa kwa Tarrant kunanditse amateka yuko ku nshuro ya mbere muri New Zealand umuntu ahamwe n’icyaha cy’iterabwoba. Kuri uyu wa kane, umucamanza Cameron Mander yavugiye mu rukiko rwo mu mujyi wa Christchurch ati: “Ibyaha byawe ni ndengakamere kuburyo niyo wafungwa kugeza igihe uzapfira, ntabwo uzaba urangije ibisabwa n’igihano”.
Mu kumukatira gufungwa burundu atanateze kuba yarekurwa aramutse yitwaye neza muri gereza, umucamanza Mander yagize ati: “[Iki gihano] Kidatanzwe ubu [muri uru rubanza], cyazatangwa ryari?”
Bivuze ko Tarrant, ufite imyumvire yuko abazungu barusha agaciro abandi bantu bose (white supremacist), nta mahirwe afite yuko niyo yakwitwara neza muri gereza, yazafungurwa amaze gufungwa igice runaka cy’igihano cyose yakatiwe.
Umucamanza Mander yavuze ko igifungo nk’icyo cyo gufungwa burundu utemerewe no kuba wazarekurwa kigenewe gusa “abicanyi babi cyane”. Nta gihano cy’urupfu giteganywa n’amategeko ya New Zealand.
Acyumva igihano Tarrant yakatiwe, Minisitiri w’intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern, yavuze ko kivuze ko “nta kwamamara, nta rubuga… [azagira] kandi nta mpamvu dufite yo kumutekerezaho, kongera kumubona cyangwa kumva ibye ukundi”.
Yagize ati: “Uyu munsi nizeye ko ari wo wa nyuma dufite impamvu yo kumva cyangwa kuvuga izina ry’uyu muterabwoba”. Ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki 26 Kanama 2020 w’iri somerwa ryari rimaze iminsi ine, Tarrant yabwiye urukiko ko “aticuza ibyo yakoze”.
Nyuma y’icyo gitero cyo mu mwaka ushize, ubutegetsi bwa New Zealand bwahise bushyiraho amategeko akaze kurushaho ajyanye no gutunga imbunda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com