Umuhanzi Janvier Ndahimana yinjiye mu mushinga wo gufasha impano zikizamuka muri muzika
Janvier Ndahimana ni umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Butare Ville. Yatangiye umuziki cyera doreko avuga ko amaze hafi imyaka irenga irindwi aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Nubwo nawe ari umuhanzi, ariko yahisemo gushinga studio ye bwite izajya imufasha gukora ibihangano bye ku buryo byoroshye dore ko nawe azi kubyikorera. Usibye kuba kandi yarashinze inzu imufasha gutunganya amajwi y’indirimbo ze, avuga ko amarembo akinguye no kubandi bahanzi bifuza gukoresha ibihangano.
Nyuma yo gushinga inzu itunganya umuziki izwi nka The Winner Records, ubu yinjiye mu mushinga wo gufasha abana bafite impano bakinjira muri muzika, agamije by’umwihariko guteza imbere umuziki wo Ntara y’Amajyepfo.
Uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Care, Turabyibutse n’izindi zitandukanye, avuga ko impamvu nyamukuru yafashe umwanzuro wo gufasha impano zikizamuka ari uko akenshi usanga benshi mu bakizamuka baba bafite impano ariko ugasanga ubushobozi bw’amafaranga buri hasi cyane.
Ati:” Nibyo koko mfite inzu itunganya umuziki yitwa The Winner Records, intego ya mbere yayo ni ugufasha abana bafite impano mu muziki ariko badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ibihangano. Icyo nzabafasha ni ukubakorera indirimbo mu majwi n’amashusho ariko nkanabafasha kuzimenyekanisha kuko usanga benshi baba batazi aho banyura ngo ibihangano byabo bimenyekane. Ni muri urwo rwego nahisemo gutangira gufasha abantu nkabo, usibye ko bidakuraho ko n’undi wese wumva ufite gahunda kuza tugakorana”.
Ku ikubitiro, uyu Ndahimana yatangiranye n’abahanzi batatu barimo Vocal king wakoze indirimbo Njyewe Nawe, Holly Rapper wakoze iyitwa Inda ni Iki? Akaba yamaze kongeramo umuhanzi Young Mr, aho avuga ko azabafasha no gutegura ibitaramo igihe icyorezo cya Covid 19 cyagenza make ibikorwa by’imyidagaduro bigasubukurwa.
Iyi nzu itunganya umuziki ya Janvier Ndahimana, ikorera mu Ntara y’amajyepfo mu Karere ka Huye aho atangaza ko agiye kwagura n’imbibi agakorana n’abandi bahanzi baturutse mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza