DRC: Imirambo ya mbere y’abantu 50 bahitanwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro yatangiye kuboneka
Iyi mpanuka yabaye ku wa gatanu mu mujyi wa Kamituga, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nko mu birometero 270 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru w’akarere ka Bukavu. Yatewe n’ikirombe gicukurwamo zahabu cyuzuye amazi y’imvura kikaridukira abakirimo.
Abashinzwe ubutabazi batangiye kubona imirambo ya mbere yabahitanywe n’uyu mwuzure, Abatangabuhamya bavuga ko imvura idasanzwe yaguye yatumye uruzi rwari hafi y’ikirombe rwuzura.
Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabidje Kasi, yavuze ko izi mpfu zibabaje z’abantu 50, abenshi muri bo bakaba ari bato”. Icyakora, umuyobozi wa Kamituga, Alexandre Bundya, yagize ati “ntituramenya neza umubare nyawo” wabahitanywe n’uyu mwuzure.
Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko “ababajwe cyane n’urupfu rw’aba bantu” anasaba guverinoma “gufata ingamba zikomeye kugira ngo ayo makuba atazongera ukundi.” Umuturage wo muri ako gace, Jean Nondo Mukambilwa, yabwiye AFP ko kugeza ubu habonetse umurambo umwe gusa.
Muri Kamena 2019, byibuze abagabo 39 bapfuye igihe ikirombe cy’amabuye y’agaciro i Kolwezi, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’akarere ka Katanga cyasenyukaga.
Kongo ifite ububiko bunini bwa zahabu, cobalt, umuringa na coltan. Nicyo gihugu kinini ku isi gikora cobalt, gikomeye mu gukora bateri zikoreshwa muri terefone zigendanwa n’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Source:Africanews
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza