Abaturage ba Misiri barenze miliyoni 100
Abaturage ba Misiri bareze miliyoni 100, imibare igaragaza ko umwana avuka buri masegonda 17.9 nkuko bitangazwa na Leta y’iki gihugu.
Iki gihugu cya Afurika y’Amajyaruguru cyabonye ubwiyongere bw’abaturage mu myaka mirongo itatu ishize, kikaba cyarazamutse kiva kuri miliyoni 57 mu 1990. Mu myaka igera kuri ibiri, abaturage ba Misiri biyongereyeho hafi miliyoni enye.
Minisitiri w’intebe Mostafa Madbouly mu cyumweru gishize yavuze ko abaturage benshi ari cyo kibazo gikomeye cyugarije igihugu. Ubwiyongere bw’abaturage bwateje impungenge mu bayobozi baherutse gusubiza bashishikariza abantu kugira imiryango mito.
Minisitiri w’intebe Mostafa Madbouly yabwiye inama y’abaminisitiri mu cyumweru gishize ko “ubwiyongere bw’abaturage ari cyo kibazo gikomeye Leta ihura nacyo kandi kigira ingaruka ku mutekano w’igihugu.”
Kimwe n’ibihugu byinshi by’Abarabu, Misiri ifite abaturage b’urubyiruko barenga 60 ku ijana gusa bari munsi yimyaka 30. Abanyamisiri bagera kuri miliyoni 10 baba hanze y’igihugu, abenshi muribo bibera mu kigobe bashaka ubukungu.
Source:africa.cgtn.com
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza