Rubavu: Bamwe mubakekwaho gukwirakwiza urumogi batawe muri yombi
Kuri uyu wa 21 Nzeri 2020, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe Niyontegereje Samuel w’imyaka 36 na Nzayituriki Emmanuel w’imyaka 26. Bafatanwe ibiro 10 by’urumogi bacuruzaga mu baturage, bafatiwe mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze, Akagari ka Kanyirabigogo, Umudugudu wa Kabana.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage aho batanze amakuru.
Yagize ati “Hari umuturage wari ufite amakuru ko Niyontegereje acuruza urumogi. Yakoranye n’abapolisi bajya kwa Niyontegereje bamusangana ibiro 10 by’urumogi. Abapolisi bamaze gufata Niyontegereje yababwiye ko urumogi aruhabwa na Nzayituriki.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko Nzayituriki amaze gufatwa yemeye ko ariwe warumuhaye ndetse ko ariwe ujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuruzana.
Ati“ Twari dusanzwe dufite amakuru ko Nzayituriki ajya muri Congo kuvanayo ibicuruzwa bya magendu ibyo bakunze kwita gucoracora. Twari tutarabasha kumufatira mu cyuho ariko uru rumogi rutumye afatwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko abishora mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibindi byaha ko babireka kuko ku bufatanye n’abaturage bazajya bafatwa babihanirwe. Yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora yabateza imbere.
Ati“ Ruriya rumogi ruba ruje kwangiza urubyiruko rw’u Rwanda, niyo mpamvu ubu abaturage bahagurukiye gukorana na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ababikwirakwiza”.
Bariya bafashwe nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo bakorerwe idosiye.
Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Munyaneza Theogene / intyoza.com