Kamonyi: Ni byiza ko abana babona aho bicara biga, ariko kwiga badakina nta musaruro twazabavanaho-Min Mimosa
Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo akaba ari nawe Mboni y’akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 24 Nzeri 2020 yasuye zimwe muri site zubakwaho ibyumba by’amashuri mu mirenge ya Gacurabwenge, Nyamiyaga na Mugina. Ni mu rwego rwo kureba aho kubaka bigeze. Henshi, yasabye ko uko bita ku kubaka ibi byumba by’amashuri banakwiye kwita ku bibuga by’imikino n’imyidagaduro.
Minisitiri Munyangaju, avuga ko ari byiza kongera ibyumba by’amashuri abana bazigiramo mu rwego rwo kugabanya ubucucike ndetse n’ingendo ndende bamwe bakoraga, ariko na none akavuga ko abana batakwiga badakina ngo batange umusaruro.
Ati“ Amashuri menshi twagiye dusanga afite ahantu hatoya, kubera kurwanya iki cyorezo birasaba ko haboneka ibyumba by’amashuri, bigomba kwiyongera, ariko noneho muri Comments( ibitekerezo/inama) twatanze ni uko hagomba no gushakwa ibibuga. Abana bakeneye aho kwisanzura, bakeneye aho kuruhukira mu gihe bagiye mu karuhuko, bakeneye gukina”.
Akomeza ati“ Ni byiza ko abana babona aho bicara biga, ariko na none abana biga, badakina nta musaruro twazabavanamo”. Avuga ko hari aho bagiye babikora neza, agasaba aho batarabikora gushaka ahantu hafi y’amashuri bakahashyira ibibuga ariko kandi mu buryo bunatanga umutekano w’abana.
Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka kamonyi avuga ko uruzinduko rwa Minisitiri Mimosa baruboneyemo inama n’impanuro kubigomba kunozwa mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri. Avuga ko nubwo ku rwego rw’akarere mu byumba byubakwa bataragera no kuri 70%, ngo bagiye kubyihutisha cyane ko bagiye bazitirwa no kubona ibikoresho, hakaba n’aho byabaye ngombwa ko babanza kumvikana na banyiri ubutaka bagombaga guhabwa ingurane.
Ibyumba by’amashuri byasuwe ni ibyo ku bigo bitandatu aribyo; Ikigo cy’ishuri ribanza cya Gihinga, GS Nyamiyaga, GS Ruyumba, EP Bibungo, GS Nyabubare, EP Mataba. Nyuma yo gusura izi nyubako, yanasuye uruganda rw’umuceri rwa Mukunguri, ashima iterambere rihagaragara ndetse n’uruhare abahinzi bagize mu kurushinga, anasaba ubuyobozi bw’uruganda kurushaho kumenyekanisha ibyo bakora.( Turi gutegura inkuru yaho itavanze n’iby’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri).
Munyaneza Theogene / intyoza.com