DRC: Abagera kuri 20 bapfiriye mu mirwano hagati y’ingabo za Leta n’abitwaje intwaro
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2020, mu mujyi wa Lubumbashi (Haut-Katanga), abategetsi berekanye umubare w’abasirikare 16 ba Bakata Katanga bishwe mu gitero cyagabwe nabo. Ingabo zishinzwe umutekano zashoboye gusubiza inyuma abo bagabye igitero, nazo zabuze umusirikare 1 n’abapolisi 2. Abandi barwanyi 13 bafashwe.
Nk’uko guverinoma y’intara ibitangaza, iki ni igitero cyagabwe n’abasirikare bitwaje intwaro bayobowe na Commanda Gedeo Kyungu, Gédéon Kyungu waburiwe irengero mu mpera za Werurwe avuye mu mujyi wa Lubumbashi mu gitero abantu be bari bayoboye.
Mu gace ka Haut-Katanga no mu yindi mijyi yo mu karere ka Katanga harimo Kasumbalesa, Likasi n’igice cya Lualaba. Abantu 32 bishwe barimo umupolisi wiciwe i Lubumbashi.
Muri icyo gitero, abayobozi bavuga ko bagaruye “intwaro 7, imyambi n’imipanga myinshi, ndetse n’ibindi bikoresho.
Mu gitondo, abarwanashyaka babujijwe kuzamura ibendera rya “Katanga” ahitwa Place de Poste mu mujyi wa Lubumbashi. Ibintu byasubiye mu buryo nyuma ya saa sita i Lubumbashi. Umuyobozi w’umujyi yahamagariye abaturage gutuza no gukomeza ubucuruzi bwabo mu bwisanzure.
Source: actualite.cd
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza