Siriya yanze amasezerano y’amahoro na Isiraheli
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Siriya yashimangiye kuri uyu wa kane ko Siriya izakomeza kurwanya amasezerano ayo ari yo yose y’amahoro cyangwa amasezerano yagiranye na Isiraheli mu gihe cyose itazagarura uturere twigaruriwe na Isiraheli, nk’uko ibiro ntaramakuru SANA bibitangaza.
Minisiteri, yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose yagiranye n’umwanzi Isiraheli abangamiye ibibazo by’abarabu hejuru yibyo hakaba hari ikibazo cya Palesitine. Yashimangiye ko imyifatire ya Siriya “itatuma aya masezerano agerwaho mu gihe adatanga uburenganzira bwo kugarura ubutaka bigaruriye”.
Iri tangazo rije rishingiye ku masezerano y’amahoro aherutse kumvikana hagati y’Ubumwe bw’Abarabu na Isiraheli ndetse n’ayandi yasinywe hagati ya Bahrein na Isiraheli. Siriya na Isiraheli byahoze ari abanzi, cyane cyane ko Isiraheli yigaruriye imisozi ya Golan ya Siriya mu 1967.
Ku wa gatatu, uhagarariye Siriya uhoraho muri Loni, Hussam Eddin Ala, yongeye gushimangira icyifuzo cya Siriya cyo guhagarika Isiraheli kwigarurira agace ka Golan.
Source: Xinhua
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza