Kamonyi: Coaster igonganye n’ivatiri hakomereka 6
Mu ikorosi ryiswe mu ry’Abasomari riherereye mu Murenge wa Musambira, hepfo gato y’isantere y’ubucuruzi, ku gicamunsi cy’uyu wa 03 Ukwakira 2020, ahagana ku i saa cyenda n’iminota itanu, impanuka y’imodoka ya Kampani itwara abagenzi ya Volcano igonganye n’ivatiri hakomereka abantu 6. Ni nyuma y’akavura kari kamaze gutosa kaburimbo.
Imodoka ya Kwasiteri-Coaster ya Volcano yari ihagurutse I Muhanga I saa munani n’iminota 45 yerekeza Kigali, nkuko shoferi wayo yabitangarije umunyamakuru wa intyoza.com, yazamukaga igana mu isantere y’ubucuruzi ya Musambira, mu ikorosi rihari ryiswe mu ry’Abasomari, igongana n’ivatire yamanukaga.
Muri iyi mpanuka, abantu batandatu barimo abashoferi b’imodoka zombi bakomeretse. Muri aba 6, harimo babiri bigaragara ko bakomeretse cyane. Umwe muri aba babiri yaviriranaga mu mutwe, ajyanwa hamwe na bane bandi ku kigo nderabuzima cya Musambira, mu gihe undi wa Gatanu yari akiri mu modoka avuga ko yavunitse ukuguru, hategerejwe ambiransi.
Umushoferi Ndahayo wari utwaye Kwasiteri, yabwiye umunyamakuru ko yahagurutse Muhanga I saa munani n’iminota 45, ubwo yazamukaga muri iri korosi agana mu isantere ya Musambira ngo yabonye ivatiri ita umuhanda imusanga mu mokono abura aho akwepera, impanuka iba irabaye.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka ntoya, tutabashije guhita tumenya amazina, yabwiye umunyamakuru ko ibyabaye ntabyo yibuka. Uyu nawe ari mubatwawe kwa muganga I Musambira. Mu gihe twandikaga iyi nkuru, hashize isaha irenga nibwo ambiransi yavuye Kabgayi yahageze , itwara umwe muri 6 wasigaye mu modoka.
Abaturage bari bahuruye, ahabereye iyi mpanuka bavuga ko muri iri korosi kenshi hakunze kubera impanuka. Bavuga ko biba bibi cyane iyo nk’akavura kaguye cyangwa se hari ikindi cyose cyatuma umuhanda unyerera.
Ubwo umunyamakuru yageraga aha hantu impanuka ikimara kuba, yasanze Polisi iri mukazi ko kurwana no gufasha abakomeretse, gufasha imodoka ngo zibashe gutambuka neza no gushaka uko abakomeretse bagera kwa muganga.
Amafoto/intyoza
Munyaneza Theogene / intyoza.com