ADEPR yabonye ubuyobozi bushya bugomba kuyobora inzibacyuho mu mezi 12
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) kuri uyu wa 08 Ukwakira 2020 rwatangaje Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR, nyuma y’aho rukuyeho inzego z’ubuyobozi rukanakura mu nshingano abari abayobozi mu nzego nkuru kubera ko batabashije kubahiriza inshingano.
RGB yafashe icyemezo cyo guhagarika inzego z’ubuyobozi muri ADEPR nyuma yuko ibibazo biri muri iri torero byari bimaze gufata indi ntera ndetse abayobozi bakuru barebana ay’ingwe.
Umwotsi w’ibibazo byo muri ADEPR wagaragaye mu mpera za Kamena 2020 ubwo Rev. Karangwa John wari Umuvugizi wungirije mu itorero yafungurwaga nyuma y’amezi umunani ari mu gihome aho yari akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuyobozi mukuru wa RGB Usta Kayitesi yasabye abayoboke ba ADEPR muri rusange gufasha Komite y’Inzibacyuho kugira ngo bubake itorero rikomeye, ryubaka abanyarwanda kandi rihuriza hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo binyuze mu biganiro.
Pastor NDAYIZEYE Isae yagizwe umuyobozi mukuru uzanayihagararira mu mategeko. Pastor Rutagarama Eugene yagizwe umuyobozi wungirije, Pastor Budigiri Herman agirwa umuhuzabikorwa, Umuhoza Aurelie agirwa ushinzwe umutungo, imari n’imishinga, Gatesi Vestine agirwa ushinzwe abakozi n’ubutegetsi. Bahawe inshingano zo kuvugurura umuryango, gukora igenzura ry’umutungo n’ibikorwa bya ADEPR.
Umuhango w’Ihererekanyabubasha hagati y’Ubuyobozi bwa ADEPR bucyuye igihe n’Ubuyobozi bw’Inzibacyuho ikaba yabaye kuri uyu wa kane kuri Dove Hotel. Ni umuhango wayobowe n’abayobozi b’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB.
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza