Taiwan irifuza ibiganiro bifatika n’igihugu cy’Ubushinwa
Igihugu cya Taiwan cyatangaje ko kifuza kugirana ibiganiro bifatika n’igihugu cy’ubushinwa mu buryo bungana hagati y’impande zombi. Ni nyuma y’uko ibi bihugu bimaze igihe mu makimbirane ashingiye ku gice ubushinwa bwita icyabwo.
Ibi byatangajwe na perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020 mu rwego rwo gushakira umuti urambye amakimbirane amaze igihe hagati y’igisirikare cya Taiwan ndetse n’’icy’ubushinwa gisanzwe kivuga ko iki kirwa cya Taiwan ari ifasi cg se igice cy’Ubushinwa ariko kigenga nkuko reuters yabitangaje.
Igihugu cya Taiwan cyagiye cyotswa igitutu n’igihugu cy’ubushinwa ndetse ubushinwa buza no kongera ibikorwa by’ingabo zirwanira mu kirere hafi y’umupaka uhuza ibi bihugu byombi mu byumweru bike bishize, harimo no kwambukiranya umurongo wo hagati wa Tayiwani usanzwe ukora nka zone ya buffer idasanzwe.
Leta zunze ubumwe z’amerika zagiye zihatira Tayiwani kuvugurura igisirikare cyayo kugira ngo ibe igihugu gikomeye ”, bigoye ko Ubushinwa bushobora gutera. nubwo Amerika ari igihugu gikomeye ku isi, kimwe n’ibindi bihugu byinshi, ntabwo ifitanye umubano w’ububanyi n’amahanga n’igihugu cya Taiwan.
Source:Aljazeera
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza