Mehbooba Mufti wahoze ari minisitiri w’umujyi wa Kashmir yavuye mu gihome nyuma y’amezi 14
Umukobwa we yavuze ko uyu munyapolitiki ukomeye mu ntara ya Kashmiri yafunzwe n’abayobozi b’Abahinde amezi agera kuri 14 nyuma yo gushaka ubwigenge bw’aka karere umwaka ushize.
Mehbooba Mufti w’imyaka 61, wahoze ari minisitiri w’intebe muri Jammu na Kashmir, yari mu bayobozi batawe muri yombi n’itegeko rigenga umutekano w’igihugu (PSA) nyuma yuko guverinoma ihuriweho muri Kanama 2019 ikuyeho ingingo ya 370 y’itegeko nshinga ry’Ubuhinde.
Umukobwa we yandika Kuri Twitter yagize Ati: “Mu gihe ifungwa rya Madamu Mufti ryabaye mu buryo butemewe n’amategeko rirangiye, ndashaka gushimira abantu bose banshigikiye muri ibi bihe bikomeye”.
Mufti yahoze ari minisitiri mu gihugu cy’Ubuhinde yafunganywe na Omar Abdullah kimwe na Ali Mohammad Sagar na Sartaj Madni, bari abayobozi b’ishyaka ryo mu gace ka Kashimir.
Omar Abdullah na se Farooq Abdullah, na we wahoze ari minisitiri, barekuwe mu ntangiriro zuyu mwaka.
Source:Aljazeera
Venuste Habineza/intyoza.com