• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/03/26
Umuco wacu muwurinde ico-Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa
04/03/26
Kamonyi: Hatangijwe gahunda yihariye, idasanzwe yahawe izina,“ TUGANIRIRE MU MUDUGUDU”
04/03/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
04/03/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi

Mukura Victory Sports yabonye umufatanyabikorwa uzayambika imyaka ine

Umwanditsi
October 16, 2020

Mukura Victory Sports et Loisir yasinyanye amasezerano y’imyaka ine y’ubufatanye n’uruganda rwa Masita rwo mu Buholandi, ruzajya ruyambika, rukanayiha ibindi bikoresho yifashisha mu myitozo.

Kuri uyu wa Kane nibwo hasinywe amasezerano ku mpande zombi, aho ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwari buhagarariwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa, Gasana Jérôme.

Ibinyujije kuri Twitter, Mukura Victory Sports yagize iti “Twinjiye mu bufatanye bukomeye na sosiyete ikora imyambaro ya Masita. Amasezerano azamara imyaka ine.”

Iyi kipe yo mu Karere ka Huye yari isanzwe yambara imyenda yakoresheje mu Bushinwa.
Kuri ubu, Masita izajya iyikorera imyambaro abakinnyi bifashisha mu kibuga no mu myitozo, imipira yo gukina, inkweto zo gukinana, imyambaro y’abafana n’ibindi bikoresho.

Sosiyete ya Masita ije yiyongera ku bandi bafatanyabikorwa ba Mukura Victory Sports barimo Hyundai Rwanda na Volcano Ltd bazajya batanga agera kuri miliyoni 70 Frw ku mwaka, bakanagira uruhare mu gutwara abakinnyi ku kibuga no mu myitozo.

Hari kandi Akarere ka Huye kazatanga asaga miliyoni 100 Frw mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21, by’umwihariko kagahemba abakozi ba Mukura Victory Sports.

Venuste Habineza/Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5933 Posts

Politiki

4182 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1042 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga